Manuel Neuer yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gusezererwa k’Ubudage mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Kapiteni w’ikipe y’Ubudage Manuel Neuer yatangaje ko we na bagenzi be bari bakwiriye gusezererwa ndetse Ubudage yabonaga atari ubwo yari asanzwe azi mu myaka ishize ubwo batwaraga igikombe cy’isi cya 2014.
Uyu munyezamu uri mu beza isi ifite,yavuze ko abakinnyi b’Ubudage nta bushake bwo gutsinda bari bafite ndetse bitamutunguye kuba basezerewe basebye cyane.
Joachim Low yavuze ko Ubudage bwari bukwiriye gusezererwa
Yagize ati “Twari dukwiriye gusezererwa.Nta mukino n’umwe twitwayemo neza.Ubu si Ubudage dusanzwe tuzi.Biteye agahinda.Twabuze ubushake no guhangana.Niyo tubona amahirwe yo gukomeza,twari guhita dutsindwa muri 1/16.
Umutoza w’Ubudage Joachim Low nawe yunze murya kapiteni we aho yavuze ko ibyo baraye bakorewe bari babikwiriye cyane ko nta bushake ikipe yagaragaje mu mikino yo mu matsinda.
Yagize ati “Dufite agahinda ko kuba dusezerewe ni kenshi cyane.Ndababaye cyane.Ndabizi koi bi birateza umwuka mubi mu bafana bacu gusa ntitwabashije kwitwara neza mu mukino wa mbere,dukeka ko bizahinduka,ariko twakomeje gukina nabi.Twari dukwiye gusezererwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *