Manzi Thierry yatangaje byinshi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bazacakirana na Mukura VS
Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018
Myugariro Manzi Thierry yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazegukane igikombe cy’Amahoro bongere bahagararire u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.
Mu kiganiro Manzi Thierry yagiranye n’ikinyamakuru The New Times,yagitangarije ko bazitanga bikomeye kugira ngo batsinde uyu mukino wo kuri iki Cyumweru kugira ngo baheshe igikombe ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati “Tugomba kwitanga uko dushoboye kose kugira ngo tuzabashe kwegukana igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo.Tuzakina uyu mukino tuzi ko ariyo mahirwe yonyine dufite kugira ngo twongere kwitabira imikino nyafurika,niyo mpamvu nta kosa tugomba gukora.”
Manzi yavuze ko we na bagenzi be bari kwitegura Mukura VS kuko bazi ko ari ikipe ikomeye ndetse bakwiriye kuyitondera ku Cyumweru.
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Sunrise FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi,mu gihe Mukura VS yo yasezereye APR FC ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko banganyije igitego 1-1 mu mikino yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *