skol
fortebet

Manzi Thierry yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Manzi Thierry usanzwe ari myugariro mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’ibihuha byavugwaga ko yamaze kumvikana ni ikipe ya APR FC n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo n’ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania.
Nyuma yo kurangiza imyaka 2 muri iyi kipe yajemo aturutse mu ikipe ya Marines, uyu musore ufite ubuhanga mu kugarira yifujwe n’amakipe akomeye arimo APR FC,Yanga Africans none (...)

Sponsored Ad

Umusore Manzi Thierry usanzwe ari myugariro mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’ibihuha byavugwaga ko yamaze kumvikana ni ikipe ya APR FC n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo n’ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Nyuma yo kurangiza imyaka 2 muri iyi kipe yajemo aturutse mu ikipe ya Marines, uyu musore ufite ubuhanga mu kugarira yifujwe n’amakipe akomeye arimo APR FC,Yanga Africans none birangiye asinye ndetse anahabwa akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga yo kongera kumusinyisha nk’uko amakuru dukesha Ruhagoyacu abivuga.

Uyu musore watinze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko byaba byaratewe ni uko yasabaga iyi kipe kumuha miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ubuyobozi bukamuha miliyoni 10 ibintu atakozwaga none birangiye asinye ndetse anemererwa umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yatangiye imyitozo yo gutegura umwaka w’imikino utaha aho byitezwe ko igiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania gukorerayo umwiherero aho izahurirayo na Simba SC na Azam Fc amakipe akomeye muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa