Mapinduzi Cup 2024: APR FC irakina na Mlandege FC icungana no kunganya gusa
Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

Kuri uyu wa Kabiri, APR FC iracakirana na Mlandege yo muri Zanzibar saa moya na cumi nitanu (19h:15) mu mukino wa 1/2 cy’irangiza ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup.
Ikipe ya Mlandege FC ikomeje gutangaza benshi muri iri rushanwa kuko nta mukino n’umwe iratsinda mu minota 90 aho inganya gusa ndetse n’umukino wa 1/4 yakomeje kuri penaliti.
Mlandege FC niyo kipe ikomeye muri Zanzibar gusa yo na KMKM zisangiye kuba arizo zimaze gutwara igikombe byinshi bya shampiyona muri iki gihugu (7).
Ikipe ya Mlandege yashinzwe mu mwaka w’i 1970.Iyi kipe niyo yatwaye Mapinduzi Cup ishize itsinze Singida ibitego 2-1.
Iyi kipe batazira MULLA ikinira imikino yayo kuri Amaan Stadium yavuguruwe ubu yakira abantu 15 000.
Imikino imaze gukina muri Mapinduzi Cup 2024 nuko yarangiye:
Mlandege FC 0-0 AZAM FC
Mlandege 1-1 Vital’o
Chipukizi 1-1 Mlandege FC
1/4:
Mlandege 0-0 KVZ (Pen 3-2)
Umutoza Thierry Froger wa APR FC yavuze ko bafite intego yo kwegukana igikombe cya Mapinduzi Cup.
Ati “Nta mpamvu yo kuruhutsa abakinnyi kuko turi gukina gukuranwamo. Rero niba hari umukinnyi ukenewe agomba gukina imikino yose nta kuruhuka.”
Abajijwe ikizamufasha gusezerera Mlandege bazahura muri ½, yavuze ko atabivugira mu ruhame ariko azaba ari umukino ukomeye kandi ko nibagera muri penaliti bazazikina neza n’ubwenge bwinshi.
Ati “Aho yoroshye sinahavugira mu ruhame ariko muri rusange azaba ari umukino ukomeye. Kuri njye penaliti si amahirwe, nituzigeramo tuzazitera bitandukanye ndetse n’ubwenge bwinshi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *