Mapinduzi Cup: Bamwe mu bakinnyi APR FC igenderaho bagize imvune zitazatuma bakina 1/2
Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

Umuganga w’Ikipe ya APR FC ,Major DR Hope Jean Marie Vianney yatangaje ko Victor Mbaoma atazakina umukino wa 1/2 uzabahuza n’ikipe ya Mlandege FC mu irushanwa rya Mapinduzi Cup.
Nubwo ngo uyu mukinnyi yaboneka bageze ku mukino wa nyuma, Apam Bemol we azamara hanze y’ikibuga ibyumweru hagati ya 4 na 6 .
Undi mukinnyi umutoza Thierry Froger yavuze ko yarwaye ni Mbonyumwami Taiba wari wakinnye umukino wa Young SC.
Umutoza yavuze ko Taiba bagize uburwayi bworoheje nyuma y’umukino wa Yanga SC batsinze ibitego 3-1.
Niyigena Clement we yagarutse mu ikipe izakina na Mlandege kuri uyu wa Kabiri.
APR FC izakina na Mlandege ishaka kugera ku mukino wa nyuma w’iki gikombe kizahemba arenga miliyoni 50 FRW uzacyegukana.
APR FC iramutse igeze ku mukino wa nyuma,yahura n’izarokoka hagati ya Singida yatsinze Azam FC ibitego 2-1 na Simba SC yo itarisobanura na Jamhuri.
APR FC ikomeje kwitwara neza kuko yaba Simba SC na Young Africans zahabwaga amahirwe nta n’imwe yayitsinze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *