skol
fortebet

Mapinduzi Cup: Mlandege FC yugariye cyane birangira isezereye APR FC

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar yatsinze APR FC kuri penaliti 4-2 biyifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Mapinduzi Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Sponsored Ad

Mu mukino waranzwe no kugarira ku iyi kipe yari mu rugo,APR FC yananiwe kwinjiza igitego birangira amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90.

Nyuma yo kubura rutahizamu Mbaoma,umutoza Froger yahisemo kubanza ku busatirizi Shaiboub usanzwe akina hagati mu kibuga,byafashije Mlandege FC mu kugarira.

Shaiboub yatsinze igitego ku munota wa 20 w’umukino,umusifuzi yemeza ko yaraririye ndetse no mu minota ya nyuma APR FC yinjije ikindi baracyanga.

Mu minota ya nyuma,myugariro Niyigena Clement yarwanye n’umukinnyi wa Mlandege witwa Rashid Massoud Djuma, birangira bombi bahawe amakarita atukura.

Umutoza wa APR FC yahisemo kwitabaza Ishimwe Pierre mu gihe cyo gutera Penaliti.

APR FC yahushije penaliti ya mbere yatewe na Shaiboub n’iya 3 ya Niyibizi Ramadhan mu gihe Mlandege yahushije penaliti imwe gusa.

Mlandege yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya cyane ko n’umwaka ushize yatwaye iki gikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Singida ibitego 2-1.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC,Gen (Rtd) James KABAREBE yari yagiye muri Zanzibar gushyigikira iyi kipe.

Umutoza w’abanyezamu ba APR FC,Ndizeye Aimé Desire wahagarariye umutoza Froger,yavuze ko bababajwe n’imisifurire ndetse batazagaruka muri iri rushanwa.

APR FC izakinira umwanya wa gatatu,Kuwa Gatandatu aho igomba gutegereza izatsindwa hagati ya Simba SC na Singida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa