Marcelo yaciye amarenga ko ashaka gukurikira Ronaldo mu ikipe ya Juventus
Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018
Myugariro Marcelo yatangiye gushwana n’umutoza mushya wa Real Madrid Julen Lopetegui kubera ko atishimiye ko yamusimbuje ku mukino baherutse gutsinda Girona ibitego 4-1 byatumye ibihuha byatangiye kumwerekeza muri Juventus imushaka.
Nkuko amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani abitangaza,Marcelo yababajwe n’umwanzuro wa Lopetegui wo kumusimbuza Varane ku munota wa 61 w’umukino ndetse cyemeza ko akumbuye Ronaldo bakoranye imyaka 9 ndetse yifuza gusaba ubuyobozi bwa Real Madrid kumurekura mu kwezi kwa Mbere akerekeza muri Juventus.
Marcelo arifuza kuva muri Real Madrid akerekeza muri Juventus
Marcelo yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino wa Girona ko atishimiye umwanzuro w’umutoza Lopetegui wo kumusimbuza kandi yari agifite imbaraga aho byatumye benshi bemeza ko umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye.
Yagize ati “Natunguwe n’uko umutoza yansimbuje gusa ngomba kubaha umwanzuro we.Nifuzaga gukomeza gukina kuko nari ngifite imbaraga nyinshi.Sinabyakiriye neza ariko n’icyemezo cy’umutoza.”
Juventus irifuza gutanga miliyoni 45 kuri uyu myugariro ufatwa nk’umwe mu beza ku isi inyuma ku ruhande rw’ibumoso aho bifuza kumukoresha hafi ya Ronaldo.
Nubwo bitakorohera Juventus kubona Marcelo mbere yo ku wa Gatanu ubwo isoko rizafungwa,gusa irifua kuzamuzana mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Marcelo yageze muri Real Madrid mu mwaka wa 2007 avuye muri Fluminense,amaze gutwara ibikombe 4 bya La Liga na 4 bya UEFA Champions League.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *