skol
fortebet

Marcelo yatatse bikomeye Cristiano Ronaldo mu ibaruwa yo kumusezeraho yamwandikiye

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Imyaka 10 yari ishize bakinana ndetse ari inshuti magara gusa ubuzima ntibwakunze ko Cristiano Ronaldo akomeza gukinana na Marcelo muri Real Madrid byatumye amwandikira ibaruwa yuzuyemo amarangamutima menshi yo kumusezeraho.

Sponsored Ad

Marcelo uri mu bakinnyi bahaye Ronaldo imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists),yamwandikiye ibaruwa yuzuyemo amarangamutima aho yamusezeranyije ko ubwo azaba asoje ruhago nta kindi azajya akora yicaye muri Bar uretse kuganira na bagenzi be ku mateka bakoranye muri ruhago ndetse no kureba amafoto bifotoje bari kumwe.

Marcelo wazamukiye muri Real Madrid ndetse ufatwa nk’umwana wayo,yagowe no kwakira ko Ronaldo amusize ndetse kugira icyo abivugaho biramugora gusa aza kumwandikira ibaruwa ikomeye ku wa 3 w’iki Cyumweru abinyujije ku rukuta rwe Instagram, yatangaje benshi kubera amagambo akora ku mutima yarimo.

Yagize ati “Ntakubeshye sinari nzi ko uyu munsi uzaza gusa mu buzima nta kintu gihoraho iteka.Nizere ko wishimye mu ikipe yawe nshya.

Hashize imyaka 10 turi kumwe,imyaka 10 y’ibyishimo, dutera umupira w’akataraboneka,yuzuyemo intsinzi rimwe na rimwe tugatsindwa.Nigiye byinshi kuri wowe gusa kwitanga nicyo kintu cy’ingenzi cyane nakwigiyeho gusa ibyiza byose bibe kuri wowe n’umuryango wawe.

Ngiye kujya nkumbura ibiganiro byacu mbere y’umukino ndetse n’igihe twabaga twatsinze ndetse na mbere ya buri mukino wa nyuma twabaga tugiye gukina udusangiza ubunararibonye bwawe.Nzakumbura uko wakundaga abakinnyi bakiri bato bakizamuka.

Nishimira ko nakinanye n’umukinnyi nkawe,atari uko uri uwa mbere ku isi gusa kubera uko uteye.

Nimpagarika umupira w’amaguru,nzicara muri Bar mfate icyo kunywa mvuge inkuru zacu twembi ndetse nereke abantu amafoto twifotoje turi kumwe.
Urabeho #M12"


Marcelo na Ronaldo bari bamaze imyaka 9 bakinana aho batwaranye ibikombe 16 bitandukanye birimo UEFA Champions 4,harimo eshatu baheruka gutwara bikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa