skol
fortebet

Marco Asensio yibasiriye David de Gea bakinana mu ikipe y’igihugu ya Espagne

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Marco Asensio aherutse kwibasira umunyezamu wa Manchester United ubwo baheruka guhura mu mikino ya ICC,amwita Karius izina muri iyi minsi riri guhabwa umunyezamu w’umuswa utakoze akazi ke neza.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Manchester United yari imaze gutsinda Real Madrid ibitego 2-1 muri uyu mukino wo kwitegura imikino y’umwaka w’imikino utaha,Marco Asensio yahuye na De Gea amuhamagara aati " Karius",ibintu byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga cyane.

Asensio yise De Gea witwaye nabi mu gikombe cy’isi Karius

Karius usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Liverpool,yasize umugani ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uheruka kubera I Kiev warangiye Real Madrid itsinze Liverpool ibitego 3-1 birimo 2 Karius yihereye ba rutahizamu ba Real Madrid,byatumye abakunzi ba ruhago basigaye bita Karius umunyezamu witwaye nabi mu mukino.

Asensio yahamagaye De Gea ngo ni Karius

Benshi bavuze ko Asensio yatutse De Gea gutya kubera ukuntu yitwaye nabi mu mikino y’igikombe cy’isi iheruka kubera mu Burusiya aho Espagne yasezerewe rugikubita mu gihe abandi bo bavuze ko yamwise Karius kubera igitego kigayitse yatsinzwe na Benzema mu mukino bari bamaze gukina.

Nyuma yo kwita De Gea Karius, Asensio yahoberanye n’uyu munyezamu umaze igihe yitwara neza mu ikipe ya Manchester United.


Karius yabaye iciro ry’imigani kubera kwitwara nabi i Kiev

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa