skol
fortebet

Marcus Rashford yasubiranye n’umukobwa bakundanye kuva bacyigana mu ishuri rimwe

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United,Marcus Rashford yongeye gukundana n’umukunzi we wo mu bwana nyuma y’amezi umunani batandukanye.
Marcus na Lucia Loi bombi b’imyaka 24 bemeza ko biyunze mbere gato ya Noheri nubwo batandukanye badashwanye.
Uyu munyeshuri urangije kaminuza, Lucia, yaje kugaragara yinjira mu modoka y’uyu mukinnyi w’Ubwongereza nyuma yo gutsindwa kwa United igitego 1-0 na Wolves, ku ya 3 Mutarama.
Yashyize hanze ifoto kuri Instagram yerekana ikiganza cy’umugabo wishushanyijeho (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United,Marcus Rashford yongeye gukundana n’umukunzi we wo mu bwana nyuma y’amezi umunani batandukanye.

Marcus na Lucia Loi bombi b’imyaka 24 bemeza ko biyunze mbere gato ya Noheri nubwo batandukanye badashwanye.

Uyu munyeshuri urangije kaminuza, Lucia, yaje kugaragara yinjira mu modoka y’uyu mukinnyi w’Ubwongereza nyuma yo gutsindwa kwa United igitego 1-0 na Wolves, ku ya 3 Mutarama.

Yashyize hanze ifoto kuri Instagram yerekana ikiganza cy’umugabo wishushanyijeho tattoo kimufashe ku nkweto.

Uwatanze amakuru yagize iti: “Gahunda yabo yo gusubirana yamye ihari.Akaruhuko kari keza ku mubano kuko kabahaye umwanya ndetse no kwizera ko bashaka gukora iki gikorwa.

Babanye kuva mu mashuri bityo amahirwe yo guhumeka no kwiyitaho kuri bo yari ingenzi.”

Undi yagize ati: “Bafite amateka basangiye. Ni umwe mu bantu bazi Rashford neza. Basubiranye mbere ya Noheri kandi bari gutwara ibintu buhoro.

Buri wese anezeza mugenzi we kandi azi ko Lucia ari indahemuka kandi ashobora kumwizera.”

Uyu mukobwa niwe wabaye hafi Rashford kuva yatangira gukinira ingimbi za United kugeza ubwo yazamutse mu ikipe nkuru,akanahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Marcus na Lucia Loi bahuye biga mu ishuri rimwe ahitwa Ashton ku kigo cyitwa Mersey School in Sale muri Greater Manchester.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa