skol

Marcus Rashford yatandukanye n’umukobwa bari bamaze imyaka 8 bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, May 2021

Rutahizamu wa Manchester United,Marcus Rashford yatandukanye n’umukunzi we Lucia Loi nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundana urukundo rukomeye.
Uyu mukobwa niwe wamubaye hafi kuva yatangira gukinira ingimbi za United kugeza ubwo yazamutse mu ikipe nkuru,akanahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.
Amakuru avuga ko aba bombi bafite imyaka 23 batandukanye kubera ingamba za guma mu rugo gusa ngo “baracyubahana”.
Rashford watangije gahunda yo gufasha abana kubona ibyo kurya,yatandukanye (…)

Rutahizamu wa Manchester United,Marcus Rashford yatandukanye n’umukunzi we Lucia Loi nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundana urukundo rukomeye.

Uyu mukobwa niwe wamubaye hafi kuva yatangira gukinira ingimbi za United kugeza ubwo yazamutse mu ikipe nkuru,akanahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Amakuru avuga ko aba bombi bafite imyaka 23 batandukanye kubera ingamba za guma mu rugo gusa ngo “baracyubahana”.

Rashford watangije gahunda yo gufasha abana kubona ibyo kurya,yatandukanye na Lucia wari ushinzwe itangazamakuru muri iyi gahunda ye.

Lucia yamaze kuva mu nzu yabanagamo n’uyu mukinnyi wa Manchester United,akomeza ubuzima bwe.Icyakora ngo aba bombi ntibigeze bashwana mu gutandukana kwabo ahubwo ngo ibi byakozwe mu buryo bw’urukundo.

Amakuru avuga ko aba bombi bakomeje kuvugana ku buryo hari icyizere ko basubirana igihe baba bakemuye ibibazo bafitanye.

Inshuti z’aba bombi zivuga ko gutandukana kwabo kwatewe na guma mu rugo yatumye babana mu nzu imwe.

Marcus na Lucia Loi bahuye biga mu ishuri rimwe ahitwa Ashton ku kigo cyitwa Mersey School in Sale muri Greater Manchester.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa