skol

Marina yasubiye muri The Mane yaherukaga gusezeramo

Yanditswe: Monday 31, May 2021

Umuhanzi Ingabire Deborah uzwi nka Marina yasabye imbabazi asubira muri The Mane Music Label, nkuko umuyobozi wayo Bad Rama yamaze kubitangaza mu butumwa yageneye abafana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021,nibwo Bad Rama yanditse kuri Instagram avuga ko uyu mukobwa yasabye imbabazi ngo asubire muri The Mane nabo barazimuha aho yanasabye abafana kongera kumushyigikira.

Bad Rama yagize ati "Ndasaba abafana ba The Mane by’umwihariko aba Marina kumushyigikira, tugakomeza urugendo twatangiye!”.

Tariki ya 28 Mata nibwo Marina yasohoye itangazo amenyesha abakunzi b’umuziki ko yasezeye muri The Mane Music Label.

Ntabwo yabashije kuvuga impamvu yatumye asesa amasezerano y’imyaka irindwi yari asigaje muri The Mane gusa yashimiye iyi lebel ibyo yamugejejeho.

The Mane yasaga nk’iyasenyutse kuko Queen Cha, na Aristide wari ushinzwe gukurikirana inyungu z’abahanzi basezereye rimwe nyuma y’aho Safi Madiba na Jay Polly bo bari basezeye mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa