skol
fortebet

Marines FC,Etincelles FC na Rutsiro FC zanze kuva kuri stade Umuganda

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe ya Marines FC, Etincelles na Rutsiro FC nyuma yo gusabwa gushaka ikibuga cyo kwakiriraho imikino ya Rwanda Premier League kitari Stade Umuganda, basubije FERWAFA ko nta handi bifuza gukinira uretse kuri iyi dtade.
Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze amatangazo FERWAFA isaba aya makipe kwimuka ariko nayo yihagazeho ayisubiza ko nta handi yajya uretse kuri iki kibuga.
Aya makipe yagize ati "Nyuma y’uko ayo makipe ateranye agasuzuma ibyo mwayasabye,yasanze aho agomba kwakirira imikino (...)

Sponsored Ad

Amakipe ya Marines FC, Etincelles na Rutsiro FC nyuma yo gusabwa gushaka ikibuga cyo kwakiriraho imikino ya Rwanda Premier League kitari Stade Umuganda, basubije FERWAFA ko nta handi bifuza gukinira uretse kuri iyi dtade.

Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze amatangazo FERWAFA isaba aya makipe kwimuka ariko nayo yihagazeho ayisubiza ko nta handi yajya uretse kuri iki kibuga.

Aya makipe yagize ati "Nyuma y’uko ayo makipe ateranye agasuzuma ibyo mwayasabye,yasanze aho agomba kwakirira imikino yayo ari kuri stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze ayo makipe afite.

Ikindi Stade Umuganda ntabwo yangiritsebikomeye ku buryo itakwakira imikino n’abafana."

Uretse aya makipe,n’akarere ka Rubavu kamaze kwandikira Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ngo hakurweho uyu mwanzuro wo kubuza Sitade Umuganda kwakira amarushanwa ngo bitewe n’uko umutingito wayangije.

Kavuga ko n’ubwo hari ahangiritse bitabuza ko iyi stade yakira imikino.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, FERWAFA yari yamenyesheje aya ko agomba gutanga ibindi bibuga azajya akiniraho bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

Aya makipe yavuze ko ikibuga cya Stade Umuganda n’inkengero zacyo zirimo n’ahagenewe kwicara abafana hatigeze hangirika ndetse hakaba hari ibyumba bibiri by’urwambariro rw’abakinnyi bitigeze byangirika.

Si ubwa mbere Stade Umuganda ihagaritswe kwakira imikino ya Shampiyona kuko itakiriye isoza umwaka w’imikino wa 2020/21 mu mpera za Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa