skol
fortebet

Marines FC yirukanye umukinnyi wayo imushinja ubugambanyi ku mukino wa Kiyovu Sports

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Marines FC yandikiye Intare FC batizanya abakinnyi ko yirukanye umukinnyi yabatije witwa Hakizimana Félicien imuziza imyitwarire idahwitse yise "Ubugambanyi"mu mukino wa nyuma wa shampiyona batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Nkuko yabitangaje mu ibaruwa yo ku wa 19 Kamena 2022,Umuzi w’ikibazo Marines FC yagaragaje nuko uyu Hakizimana Félicien wari Visi Kapiteni wayo, yakinnye uwo mukino wabaye ku wa 16 Kamena yaramaze gusinyira Kiyovu Sports bigatuma yitwara nabi.
Marines FC (...)

Marines FC yaagize iti “Tubandikiye tugira ngo tubasubize umukinnyi wanyu mwari mwadutije ari we Hakizimana Félicien. Nyuma y’uko tutishimiye imyitwarire ye mu isoza rya Shampiyona, cyane cyane ku mukino wayo wa nyuma wahuje Marines FC na Kiyovu Sports bivugwa ko twanakinnye yaramaze kuyisinyira.”

Iyi kipe yakomeje ivuga ko Hakizimana yari asoje amasezerano y’intizanyo, ariko itazakomezanya nawe nk’uko byari byagenze mbere.

Yongeyeho iti “Imwe mu nkingi zikomeye ikipe yacu igenderaho ni ukwimana ikipe, we akaba yarabirenzeho akayigambanira. Twabamenyeshaga ko tutakimukeneye kubera ubwo bugambanyi yagaragaje ku mukino wavuzwe haruguru, byatuviriyemo no kuwutakaza, bityo rero tukaba tutakwihanganira imyitwarire mibi nk’iyo.”

Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda Marines FC ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona kugira ngo irebe ko APR FC itsikira imbere ya Police FC igatwara igikombe,yaratsinze ariko na APR FC iratsinda ibura igikombe gutyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa