skol
fortebet

Mario Balotelli yambitse impeta y’umubano umukobwa bamaranye ukwezi kumwe gusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Mario Balotelli yasabye umukobwa witwa Alessia Messina ko yazamubera umugore anamwambika impeta,nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari amaze amutereta.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wari ufite impano itangaje yo gutsinda ibitego ariko ikagenda ishonga nk’isabune kubera ikinyabupfura gike, kitagerwa ku kayiko afite,yamaze kwambika impeta uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli,umunyamakuru ndetse yanitabiriye amarushanwa ya Big Brother.

Balotelli wakinnye muri Manchester City,Liverpool na Marseille,yakuze buri wese atangarira impano ye ariko amakosa ye yagiye atuma ibintu bizamba birangira n’impano ye ihazahariye aho kuri ubu nta kipe afite.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’imyaka 27 ufite abamukurikira kuri Instagram basaga ibihumbi 500.

Uyu mukobwa yagiye yitabira amarushanwa atandukanye kugira ngo abe icyamamare gusa mu minsi ishize ikinyamakuru Chi cyashyize hanze amafoto ari kumwe na Balotelli.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ya Balotelli wagize ati “Namaze kwambika impeta,ubu ndi mu rukundo.”

Balotelli na Alessia ngo bamaze ukwezi bakundana ndetse uyu mukinnyi yamaze guhura n’ababyeyi b’uyu mukobwa w’Umutaliyanikazi.

Uyu Alessia akunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo ndetse benshi ngo bamukundira ubwiza bwe.

Balotelli s’ubwa mbere avuzwe mu rukundo kuko yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Fanny Neguesha,Rafaella Fico banabyaranye umwe mu bana 2 afite.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa