Maroc yanze kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore habura ukwezi ngo gitangire
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Mu gihe haburaga ukwezi kumwe n’igice ngo Igikombe cya Afurika cy’Abagore kibere muri Maroc, iki gihugu cyatangaje ko kitazakira irushanwa byatumye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) irijyana muri Afurika y’Epfo.
Maroc ni yo yari yahawe kwakira Igikombe cya Afurika mu Bagore (WAFCON 2026) giteganyijwe gutangira tariki ya 17 Werurwe kugeza tariki ya 3 Mata 2026, kigahuriza hamwe ibihugu 16.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, Afurika y’Epfo yemeje ko ari yo izakira iri rushanwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Ubuhanzi wungirije, Peace Mabe, ubwo yari mu muhango wa Super League Awards.
Ati “Muri iri joro ndashaka gutangaza ko Afurika y’Epfo ari yo izakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2026, irushanwa rizatanga itike ku makipe azitwara neza akazakina Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Brésil.
Ntabwo Maroc yari yatangaje ko itazakira iri rushanwa, gusa ni icyemezo yafashe cyakurikiye imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika mu Bagabo giheruka kuhabera, bigaragaza ukutishimira ibihano yahawe na CAF.
Uyu mukino wahuje iki gihugu na Sénégal ku itariki ya 18 Mutarama 2026, warangiye gitsinzwe igitego 1-0 gitakaza irushanwa ku butaka bwacyo, ndetse nyuma cyandika gisabira ibihano Les Lions de la Teranga.
Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF ntabwo yahaye agaciro ibirego by’impande zombi ahubwo yaseseguye ibyabaye ku mukino ifatira ibihano buri gihugu.
CAF yahagaritse Kapiteni w’iki gihugu, Achraf Hakimi, imikino ibiri yayo irimo umwe usubitse mu gihe cy’umwaka, kuva igihe icyemezo cyafatiwe, kubera imyitwarire idakwiye.
Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina asatira izamu, Ismaël Saibar, yahagaritswe imikino itatu anacibwa amande y’ibihumbi 100 by’Amadolari (asaga miliyoni 145 Frw).
FRMF yaciwe ibihumbi 200$ (hafi miliyoni 291 Frw) kubera imyitwarire idakwiye yaranze abana batoragura imipira ku kibuga muri uwo mukino, ibihumbi 100$ (miliyoni 145 Frw) kubera imyitwarire y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yayo n’abatoza bagiye mu cyumba cya VAR kubangamira abasifuzi kandi bikaba bihabanye n’ingingo ya 82 n’iya 83 mu mategeko ngengamyitwarire CAF igenderaho.
Maroc yaciwe kandi ibihumbi 15$ (miliyoni 21 Frw) kubera abafana bakoresheje urumuri batunga mu maso y’abakinnyi ruzwi nka "lasers" muri uwo mukino.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *