skol

Maroc yatsinzwe na Croatia mu guhatanira umwanya wa 3 itahana ishema gusa

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022

featured-image

Ikipe ya Maroc ntiyashoboye kubona umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi kuko yatsinzwe na Croatia ibitego 2-1 mu mukino yagaragaje guhatana cyane ariko amahirwe ntiyayisekera.
Muri uyu mukino wabonetsemo ibitego hakiri kare,Croatia yaje yiteguye guhangana ndetse biranayihira irawutsinda.
Ku munota wa 7 gusa w’umukino,myugariro Josko Gvardiol yatsinze igitego cyiza n’umutwe nyuma y’umupira nanone yari ahawe na Perisic akawohereza mu rushundura.
Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 9 (…)

Ikipe ya Maroc ntiyashoboye kubona umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi kuko yatsinzwe na Croatia ibitego 2-1 mu mukino yagaragaje guhatana cyane ariko amahirwe ntiyayisekera.

Muri uyu mukino wabonetsemo ibitego hakiri kare,Croatia yaje yiteguye guhangana ndetse biranayihira irawutsinda.

Ku munota wa 7 gusa w’umukino,myugariro Josko Gvardiol yatsinze igitego cyiza n’umutwe nyuma y’umupira nanone yari ahawe na Perisic akawohereza mu rushundura.

Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 9 gusa,Achraf Dari yishyuriye Maroc iki gitego nyuma y’umupira uteretse watewe na Ziyech hanyuma Majer wa Croatia ananirwa kuwukura imbere y’izamu wisangira uyu Dari awutanga umunyezamu Livakovic awohereza mu rushundura.

Nyuma y’iki gitego,Maroc yasatiriye cyane Croatia ndetse igerageza kwinjiza mu rubuga rw’amahina imipira myinshi gusa amahirwe ntiyayisekera.

Ibi ntibyatinze kuko ku munota wa 42,Croatia yazamukanye umupira ukomeye,ubwugarizi bwa Maroc bunanirwa kwirwanaho usanga Mislav Oršic wari uhagaze ku ruhande rw’ibumoso akaraga umupira ku giti cy’izamu hepfo umunyezamu Yassine Bounou ananirwa kuwukuramo wigira mu izamu.

Iki gitego cya Croatia cyarangije igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye buri kipe igerageza kwirwanaho kuko bose bafashwe n’umunaniro cyane ko bakinaga umukino wa 7 mu gikombe cy’isi.

Maroc yagerageje gushaka uko yishyura ndetse yiharira umukino ariko ntabwo byayihiriye kubona izamu.

Mu minota ya nyuma,Croatia yimwe penaliti ubwo Gvardiol yategerwaga mu rubuga rw’amahina na Sofyan Amrabat,umusifuzi akabyirengagiza gusa na Maroc yahise ibona ikosa hafi y’urubuga rw’amahina bose barahomba.

Mateo Kovacic yari gutsindira Croatia igitego cya 3 ariko umupira yahawe mu rubuga rw’amahina ku munota wa 87 yawuteye nabi.

Ku munota wa nyuma Youssef En-Nesyri yahawe umupira mwiza arasimbuka awutera umutwe uca hejuru gato cyane y’izamu.Maroc yari yishyuye.

Croatia yabashije gutsinda igera ku bigwi yakoze mu gikombe cy’isi 1998 ubwo yarangizaga ku mwanya wa 3 gusa muri 2018 yageze ku mukino wa nyuma itsindwa n’Ubufaransa 4-2.

Umutoza Walid Regragui wa Maroc nyuma y’umukino yagize ati "Ku mbaraga byari bigoye,abakinnyi bacu bari bananiwe,byari bikomeye."

Umutoza wa Croatia Zlatko Dalic nyuma y’umukino yagize ati "Twatwaye umudari w’umwanya wa 3 [bronze],ariko urasa nk’uwa zahabu.Birasa nk’aho twatsindiye umudali wa zahabu iri joro.

Umukino wa nyuma ni kuri iki cyumweru hagati ya Argentina n’Ubufaransa.

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

     Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
     irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
     yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
     irwanya umuriro wa Malaria
     yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
     irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
     ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
     Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa