skol
fortebet

Martin Odegaard yatangariye impano y’umukinnyi ukomoka mu Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Martin Odegaard, yashimye impano y’umusore w’Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, akaba ari rutahizamu mu ikipe ya Arsenal U-23.
Uyu Munya Norveje w’umuhanga yemeza ko Lewis ari umukinnyi w’akataraboneka nubwo afite ikibazo kitoroshye mu ikipe y’urubyiruko ya Arsenal cy’imvune.
Odegaard ubwo yabazwaga ku mibanire ye na Lewis, yagize ati: "Mvugana na Lewis buri munsi. Yaravunitse, nzi ko yagize ikibazo ariko turavugana kandi ni umusore mwiza kandi (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Martin Odegaard, yashimye impano y’umusore w’Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, akaba ari rutahizamu mu ikipe ya Arsenal U-23.

Uyu Munya Norveje w’umuhanga yemeza ko Lewis ari umukinnyi w’akataraboneka nubwo afite ikibazo kitoroshye mu ikipe y’urubyiruko ya Arsenal cy’imvune.

Odegaard ubwo yabazwaga ku mibanire ye na Lewis, yagize ati: "Mvugana na Lewis buri munsi. Yaravunitse, nzi ko yagize ikibazo ariko turavugana kandi ni umusore mwiza kandi ufite ubuhanga.

Nshaka gutanga inama ku bakinnyi bato, navuga gusa nti "kora cyane kandi wishimishe".

Ibyo ni ingenzi cyane kandi biroroshye kubyibagirwa, twese dukina umupira w’amaguru kuko ushimishije… rero ishime, ariko ukore cyane, wiyizere ubwawe, ntuzigere ucogora kandi byose birashoboka."

Lewis yavukiye i Kigali, mu Rwanda ariko akurira muri Noruveje kandi yemerewe gukinira ibihugu byombi.

Yinjiye muri Arsenal avuye mu ikipe yo mu cyiciro cyo hasi muri Noruveje yitwa Fram Larvik mu mpeshyi ya 2020 atangira neza mbere y’uko imvune zimuhemukira.

Biteganijwe ko azatizwa mu kwezi kwa Mutarama 2022 kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa