skol
fortebet

Mashami Vincent ibivugwa ko azungiriza umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ntabyo azi

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Mashami Vincent yateye utwatsi amakuru avuga ko ari we mutoza ushobora kungiriza Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi, ngo ntabyo azi. Gusa yemeza ko agiriwe icyizere yamwungiriza.
Nyuma y’uko Amavubi abonye umutoza mukuru Antoine Hey, FERWAFA yatangaje ko agomba kuzungirizwa n’umutoza w’umunyarwanda. Kuwa gatatu wa kino cyumweru turimo nibwo amakuru yacicikanye ko Mashami ari we uzungiriza uyu mudage.
Mashami avuga ko ayo makuru atayazi ngo kuko n’ababyanditse nta makuru afatika bafite, (...)

Sponsored Ad

Mashami Vincent yateye utwatsi amakuru avuga ko ari we mutoza ushobora kungiriza Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi, ngo ntabyo azi. Gusa yemeza ko agiriwe icyizere yamwungiriza.

Nyuma y’uko Amavubi abonye umutoza mukuru Antoine Hey, FERWAFA yatangaje ko agomba kuzungirizwa n’umutoza w’umunyarwanda. Kuwa gatatu wa kino cyumweru turimo nibwo amakuru yacicikanye ko Mashami ari we uzungiriza uyu mudage.

Mashami avuga ko ayo makuru atayazi ngo kuko n’ababyanditse nta makuru afatika bafite, gusa ngo nawe ni umwe muri abo banyarwanda.

Ati "Oya ibyo ntabyo nzi, ntabyo nzi kuko nababyanditse nta makuru afatika bafite. Ntekereza ko nanjye ndi umwe muri abo banyarwanda, biramutse bibayeho twaganira twagira icyo tugeraho umuntu akajyayo nta kibazo."

Aramutse agiye mu Amavubi ntiyaba ari ubwa mbere ayigiyemo kuko yigeze kuba umutoza w’ungirije n’ubundi w’iyi kipe, mu abatoza yungirije twavuga nka; Stephan Constantine, Jonathan McKinstry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa