skol
Kigali

Mashami Vincent yahamagaye Amavubi yiganjemo amasura mashya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 November 2021

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo mu itsinda ryo kuzitabira igikombe cy’isi.Amavubi azayikina na Mali na Kenya.


U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu uzabera i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahamagawe kuri uyu wa Kane, ntiharimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Simba SC, Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange umaze iminsi adakina.

Hari kandi Mukunzi Yannick, Omborenga Fitina na Tuyisenge Jacques bafite imvune ndetse na Iradukunda Bertrand uherutse kwerekeza muri Township Rollers yo muri Botswana.

Djihad Bizimana utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera kurwara COVID-19, yongeye kwitabazwa kimwe na Sugira Ernest wari umaze iminsi adahamagarwa.

Mu bandi bahamagawe harimo Nkubana Marc wa Gasogi United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru kimwe na Rutabayiru Jean Philippe wa S.D. Lenense Proinastur na Nsanzimfura Keddy wa APR FC.

Ikipe y’Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.

Mali ni yo iyoboye itsinda E n’amanota 10, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo rwa nyuma n’inota rimwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0

Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y’u Rwanda...
5 December 2021 0

Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto...

Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye...
5 December 2021 0

Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo arashidikanywaho ku mukino wa mbere w’umutoza...
4 December 2021 0

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0