skol
fortebet

Mashami Vincent yakoze impinduka enye mu bakinnyi yahamagaye mu Mavubi

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, kizabera muri Cameroun, aho yakoze impinduka z’abakinnyi 4 muri 32 yari yahamagaye kuri Cote d’Ivoire.

Sponsored Ad

Mashami uheruka gutsindwa na Cote d’Ivoire,yakoze impinduka 4 gusa aho yahamagaye bwa mbere Bashunga Abouba wari umaze iminsi yitwara neza muri Rayon Sports,Manishimwe Djabel na Jacques Tuyisenge wari wahamagawe ku mukino uheruka ariko akaza kugira imvune nyuma.

Mashami yongeye guhamagara Kwizera Olivier watanze Amavubi kuri Cote d’Ivoire

Usengimana Faustin ukinira Khitan Sports muri Kuwait na Patrick Sibomana wa FC Shakhtyor muri Belarus bari bitabajwe ku mukino uheruka wa Cote d’Ivoire, ntabwo bongeye guhamagarwa.

Abakinnyi 27 bahamagawe:

Abazamu
: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) na Rwabugiri Omar (Mukura VS).

Ba myugariro: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC) na Ciza Hussein (Mukura VS).

Ba Rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt).

Umukino w’umunsi wa gatatu uzabera mu gihugu cya Guinea tariki ya 12 Ukwakira, mbere y’uko u Rwanda rwakira umukino w’umunsi wa kane (uwa mbere mu yo kwishyura) tariki ya 16 Ukwakira 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa