skol
fortebet

Mashami Vincent yamaze gusezererwa ku kazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA],bwatangaje ko Umutoza Mashami Vincent atakiri umutoza w’ikipe nkuru Amavubi ndetse yemerewe gushaka akandi kazi.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Turashaka kumenyesha abantu bose ko amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’igihugu y’abagabo,Bwana Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo ku kurangira kuwa 02/03/2022.
Gahunda nshya yo gushaka umutoza mukuru izatangazwa mu gihe gikwiye.
Tuboneyeho umwanya wo gushimira (...)

Tuboneyeho umwanya wo gushimira Bwana Mashami Vincent ku byo yagezeho muri manda ye kandi turamwifuriza ibyiza by’ejo hazaza mu mwuga we nk’umutoza w’umupira w’amaguru."

Hashize iminsi Mashami Vincent amenyeshejwe Ko atazongererwa amasezerano nyuma yo kunanirwa kuyigeza muri AFCON2021.

Bwa mbere Mashami yahawe Ikipe y’Igihugu muri Kanama 2018 aho yasimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.

Muri Kanama 2019, yahawe amasezerano y’agateganyo, asabwa ko mu mezi atatu azafasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, gusezerera Seychelles mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2022 no kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021.

Nyuma yo kugera kuri bimwe mu byo yasabwe nubwo yatsinzwe imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu rugendo rwa CAN 2021, Mashami yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri Gashyantare 2020.

Icyazamuriye amanota Mashami Vincent, kigatuma ahabwa amasezerano ku nshuro ya gatatu muri Gahyantare 2021, ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka ushize ndetse akaba ari byo yari yasabwe ubwo yongererwaga amasezerano mu 2020.

Ubu hagiye gukurikiraho gahunda yo gushaka umutoza mushya uzajyana Amavubi muri #AFCON2023 u Rwanda ruherukamo 2004.

Ibitekerezo

  • Azize ubusa peee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa