skol
Kigali

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azakoresha ahangana na Mali na kenya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 August 2021

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi azajyana muri Morocco gukina na Mali mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022, bakagaruka i Kigali guhura na Kenya mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.


Amavubi yatangajwe azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ‘’FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’’

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n’umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.

Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

Urutonde rwavuzwe hasi ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.

ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric

AB’INYUMA

FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
RAFAEL York

AB’IMBERE

KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjiri

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris...
23 October 2021 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0