skol
fortebet

Mashami Vincent yatangaje byinshi ku mukino Amavubi afitanye na Cote d’Ivoire

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko we n’abakinnyi be bafite intego yo gukura amanota 3 kuri Cote d’Ivoire aho yemeje ko nubwo ari ikipe y’igihangange nta kizababuza kuyitsinda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, Mashami Vincent yavuze ko nta bwoba afitiye Cote d’Ivoire n’amazina akomeye ifite,kuko bamaze iminsi bayitegura kandi yifuza kujyana Amavubi mu gikombe cy’Afurika.

Mashami yabwiye abanyamakuru ko we n’abakinnyi bashaka amanota 3 kuri Cote d’Ivoire

Yagize ati “Twiteguye neza umukino wo ku cyumweru,abakinnyi bose barahari uretse Tuyisenge Jacques ufite imvune.Cote d’Ivoire ifite abakinnyi bazwi bakurikirwa muri za shampiyona zikomeye gusa ibyo dusabwa byose tuzabitanga ku kibuga.Cote d’Ivoire ni ikipe twubaha ariko ntituzayubaha mu kibuga. Kuba bafite abakinnyi bakina ku mugabane w’I Burayi byose turabizi ariko si Milan Ac izakina si Tottenham izakina ni Cote d’Ivoire."

Tuzi icyo dushaka, ni ukubona itike y’igikombe cy’Afurika.Kubigeraho turashaka gutsinda imikino 3 yose tuzakinira I Kigali duhereye kuri Cote d’Ivoire, indi mikino 2 tuzayikinira hanze dushaka kunganya kugira ngo tubone itike.”

Amavubi amaze ibyumweru 2 birenga yitegura Cote d’Ivoire

Umukino W’amavubi na Cote d’Ivoire uteganyijwe ku cyumweru saa cyenda n’igice kuri stade Regional i Nyamirambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa