skol
fortebet

MINISPORTS ntirishyura Amavubi agahimbazamusyi ka CHAN 2020

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hashize umwaka urenga "Amavubi ageze muri 1/4 cya CHAN 2020 yakinwe muri Mutarama 2021 ariko agahimbazamusyi bemerewe na Minisiteri ya Siporo ntabwo karaboneka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo kwerekana abakinnyi n’abatoza kwa Police FC,umutoza Mashami Vincent yemeje ko agahimbazamusyi bemerewe na MINISPORTS muri CHAN kataraboneka.
Yagize ati "Ibyo muvuga nibyo ariko dufite icyizere ko bizatungana.Twizera abo twakoranye nabo ariko igihe baduhaye ntibyakunze,twizeye ko (...)

Sponsored Ad

Hashize umwaka urenga "Amavubi ageze muri 1/4 cya CHAN 2020 yakinwe muri Mutarama 2021 ariko agahimbazamusyi bemerewe na Minisiteri ya Siporo ntabwo karaboneka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo kwerekana abakinnyi n’abatoza kwa Police FC,umutoza Mashami Vincent yemeje ko agahimbazamusyi bemerewe na MINISPORTS muri CHAN kataraboneka.

Yagize ati "Ibyo muvuga nibyo ariko dufite icyizere ko bizatungana.Twizera abo twakoranye nabo ariko igihe baduhaye ntibyakunze,twizeye ko kazaboneka.

Abajijwe umubare yagize ati "Iby’amafaranga tubyihorere ariko ababizi barabizi hari agahimbazamusyi kataraboneka.Ako twatsindiye tujya muri CHAN karabonetse ariko ako tutarabona n’ako kugera muri 1/4 ya MINISPORTS.Iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twayibonye kera cyane.

Hari ibindi bigikorwa tugomba gukorwa.Tugomba gutegereza kandi twizeye ko azaboneka."

Abajijwe ku nshingano yahawe zo gutwara igikombe cya shampiyona,Mashami Vincent yavuze ko ubuyobozi bwamusabye kimwe muri 2 bikinirwa mu Rwanda ndetse ko azaganira n’abakinnyi afite bakabasha kwitwara neza.

Yavuze ko atahita amenya ikibazo kiri muri police FC gituma ititwara neza kandi igira abakinnyi beza gusa ngo abakinnyi bazanye uyu mwaka bitwaye neza mu makipe bavuyemo bityo bazakorana bagatsinda.

Umuyobozi w’ikipe ya Police FC, Assistant Commissioner Of Police [ACP] Yahaya Kamunuga, yahamije ko icyatumye ubuyobozi buhindura umutoza bukazana Mashami Vincent, ari uguha ikipe igikombe cya shampiyona bitakunda akirukanwa.

Ati “Intego ni imwe. Ni igikombe cya shampiyona ntakindi tumusaba [Mashami]. Ubwo nibidakunda ni ukwirukanwa nta kindi.”

Mashami wari umaze imyaka isaga 4 mu ikipe y’igihugu yagarutse gutoza amakipe aho yahereye muri Police FC bivugwa ko izajya imuhemba miliyoni 5 ku kwezi.

Yazaniwe benshi mu batoza bakoranaga mu Mavubi ndetse n’abakinnyi b’Inararibonye nka Mugiraneza Jean Baptiste "Migi"

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2022/2023, Police FC yaguze abakinnyi barimo myugariro Hakizimana Aman wavuye muri Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste wavuye muri KMC yo muri Tanzania, Mvuyekure Emery wavuye muri Tusker FC yo muri Kenya na Rurangwa Mossi wavuye muri AS Kigali FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa