skol
fortebet

Masudi Djuma arashimira Ivan Minnaert wasezeye muri Rayon Sports akabona amahirwe yo kwigaragaza

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports, arashimira mugenzi we Ivan Minnaert wavuye muri Rayon Sports akayimusigira bikamuhesha amahirwe yo kwerekana ibyo ashoboye, ndetse akaza no kuyihesha igikombe.
Hari nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Kirehe ibitego 3-1, byatsinwe na Pierrot, Shassir na Irambona Eric, kimwe rukumbi cya Kirehe cyatsinzwe na Kagabo Ismii.
Masudi yahise atangariza itangazamakuru ko ashimira Imana itumye asoza umwaka wa 2016, ndetse akanashimira Minnaert wamusigiye (...)

Sponsored Ad

Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports, arashimira mugenzi we Ivan Minnaert wavuye muri Rayon Sports akayimusigira bikamuhesha amahirwe yo kwerekana ibyo ashoboye, ndetse akaza no kuyihesha igikombe.

Hari nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Kirehe ibitego 3-1, byatsinwe na Pierrot, Shassir na Irambona Eric, kimwe rukumbi cya Kirehe cyatsinzwe na Kagabo Ismii.

Masudi yahise atangariza itangazamakuru ko ashimira Imana itumye asoza umwaka wa 2016, ndetse akanashimira Minnaert wamusigiye Rayon Sports.

Yagize ati"Ndashimira Imana kuba nsoje uyu mwaka neza, umwaka wa 2016 wagenze neza, naje mu Rwanda ndi umutoza wungirije, ndashimira Ivan Minnaert wavuye muri Rayon Sports akansigira ikipe nkatwara igikombe bakampa n’amasezerano."

Masudi yari umutoza wungirije wa Rayon Sports ubwo yatozwaga n’umubiligi Ivan Minnaert, aza gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe muri Gashyantare 2016 yerekeza muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopard, ikipe isigarana na Masudi wari umutoza wungirije aza no kuyihesha igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa