skol
fortebet

Masudi Djuma yahaye igisubizo abafana ba Rayon Sports bamusabiye kwirukanwa

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon Sports bashaka ko yirukanwa ko atari cyo gisubizo ku musaruro mubi iyi kipe ifite kugeza ubu.
Ntabwo ishyamba ari iryeru muri Rayon Sports kuko iri gutakaza amanota cyane muri iyi minsi aho mu mikino 7 imaze gukina muri shampiyona,ifite amanota 11 muri 21 yashobokaga.
Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-0,umutoza Masudi wari ufite uburakari bwinshi yabwiye abanyamakuru ko kumwirukana atari cyo gisubizo ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon Sports bashaka ko yirukanwa ko atari cyo gisubizo ku musaruro mubi iyi kipe ifite kugeza ubu.

Ntabwo ishyamba ari iryeru muri Rayon Sports kuko iri gutakaza amanota cyane muri iyi minsi aho mu mikino 7 imaze gukina muri shampiyona,ifite amanota 11 muri 21 yashobokaga.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-0,umutoza Masudi wari ufite uburakari bwinshi yabwiye abanyamakuru ko kumwirukana atari cyo gisubizo ku musaruro mubi iyi kipe ifite ahubwo we abona ko bari kugerageza gushaka uko abakinnyi bahuza umukino.

Ati "Mu mupira ni ngombwa ko wemera ibiri kuba. Reka twemere ko dutangiye bitameze neza kuko bibaho. Ntabwo ari Rayon Sports gusa, za Manchester, za Arsenal, ikipe zose bizibaho.

Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice. Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza. Mourinho yarirukanywe, ejo bundi umutoza wa Manchester United yarirukanywe… Ese kwirukanwa kwa Masudi ni bwo ibibazo bizakemuka? Ni ngombwa kumenya ibyo. Ubuzima ni Imana ibutanga, ntabwo ari kanaka."

Masudi yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu agitegura ikipe ikwiye kuko yaje muri Rayon Sports imaze imyaka 2 idahari hanyuma ahabwa abakinnyi amagana bo gukuramo abakinnyi 28.

Yagize ati "11 ndabafite. Reka nkubaze utazana ibibazo hano, ni nde wabonye watangiye uyu munsi ataratangira umukino? Reka gushaka ibintu bidahari.

Ntabwo nkeneye rutahizamu. Reka mbasubize inyuma, hari Rayon Sports yari idahari [mu mwaka ushize], nje nsanga bamaze kugura abakinnyi nka batatu, dushaka kugura abandi amafaranga ntayo, urumva? Nsanga hari abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ngira ngo nirukanye hafi 90, buri munsi nirukanaga 10. Twageze icyumweru kimwe imbere ya Shampiyona tutarabona abakinnyi nka 25 beza.”

Masudi Djuma afite amanota ane muri 12 aheruka ndetse n’imikinire y’ikipe ntiri ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu kubona ibitego bisigaye biyigora.

Ibitekerezo

  • Muducukumburire ibyarayon nabona ntahigana kabisa kugisagara turabakunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa