skol
fortebet

Masudi Djuma yahishuye ikintu cyatumye Rayon Sports itsindwa na APR FC

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Djuma yavuze ko bari bamaze iminsi basaba abakinnyi ba Rayon Sports kudasubiza umupira inyuma ariko babirenzeho bivamo ibitego 2 bya APR FC byabonetse mu minota 5 ya nyuma y’igice cya mbere.

Sponsored Ad

Masudi Djuma yavuze ko abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo bakishimiye ko hari abakinnyi byibuze babasha gukina.

Yagize ati "Gutsindwa umukino wa derby nk’uyu,ugatsindwa uku,ku mpamvu zacu, birababaza.Imikino nk’iyi abafana baba baje.Ikipe yari imaze iminsi idakina twe turi gukina birababaje.N’ubwa mbere ntoje ikipe,tukabanza igitego bakatwishyura bakanadutsinda.Bivuze ko guhatana kwacu kwari hasi.

Twaje tuvuga tuti" umukino nk’uyu gusubiza umupira ni ibibazo.Imipira twasubije inyuma yabyaye ibibazo.Benshi bavuga umutoza ariko ntabwo akina,tumaze iminsi tubikora,kuri Bugesera imipira yose yajyaga imbere.Uko dushyira imipira imbere duteza ibibazo abo duhanganye ariko iyo dusubije inyuma umupira ibibazo biza iwacu.Uyu munsi niko byagenze,umukinnyi yamuhereje umupira aratsinda.Ni igitego cya kabiri n’uko.

Iyi n’ikipe nshya,ntabwo abakinnyi bahita bamenyerana.Ntabwo watsindwa mu minota 10 ngo uhite ukuramo umukinnyi ushyiremo undi.Uramureka agakomeza agakina yaruha ukazana umurusha imbaraga.

Reka mbabwire ikintu kimwe abanyarwanda bashobora kuba batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubuka ikipe ntabwo wayubaka buri mezi abiri."

"Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.Abakinnyi bavuye muri shampiyona zitandukanye....Abakinnyi bacu bavuye hanze bagomba kumenyerana.Ubu nibwo dutangiye kumenyerana.

Masudi yavuze ko uyu mukino batsinzwe na APR FC wabasigiye isomo ndetse ko bashobora gutsinda imikino myinshi iri imbere.

Masudi yari yagaruye ikipe yakoresheje kuri Bugesera FC ariko yahuye n’ikibazo cy’abakinnyi bo hagati ndetse n’uruhande rw’ibumoso rutari hejuru cyane ari naho APR FC yameneraga.

Rayon Sports yagize igice cya kabiri cyiza ariko amahirwe yose yabonye ntiyayabyaje umusaruro.

Masudi yabwiye abafana ati "Ntimucike intege,mukomeze mutujye inyuma",anakomeza avuga ko hakiri imikino myinshi ndetse bazatsinda izindi nyinshi.

Yakomeje avuga ko uko ikipe iri gukina bitanga icyizere ko iri kumenyerana ndetse ko mu mikino iri imbere bizagenda neza gusa ashimangira ko kubaka bidahita birangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa