skol
fortebet

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri aka karere yafatiwe ibihano byo gusiba imikino 3 anacibwa amande nyuma yo kugaragara akubita umutwe umukinnyi atoza muri Dodoma Jiji FC.
Masudi uzwi muri ruhago yo mu Rwanda nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, yafatiwe ibihano nyuma y’uko akubise umutwe umukinnyi we Jamali Mtegeta ukinira iyi kipe ye ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bya Siporo muri Tanzania, avuga ko Masudi Juma (...)

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri aka karere yafatiwe ibihano byo gusiba imikino 3 anacibwa amande nyuma yo kugaragara akubita umutwe umukinnyi atoza muri Dodoma Jiji FC.

Masudi uzwi muri ruhago yo mu Rwanda nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, yafatiwe ibihano nyuma y’uko akubise umutwe umukinnyi we Jamali Mtegeta ukinira iyi kipe ye ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bya Siporo muri Tanzania, avuga ko Masudi Juma yakubise umutwe uyu mukinnyi we ubwo bari ku ntebe y’abasimbura ikipe yabo ikina na Biashara United mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Nyamagana i Mwanza.

Ibi bitangazamakuru bitagaragaza ko Masudi ndetse Jamali Mtegeta bahagaritswe imikino itatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania ndetse banacibwa amande y’akayabo k’ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania buri umwe.

Masudi Juma wirukanwe na Rayon Sports kubera umusaruro udashimishije, yahise yerekeza muri Tanzania aho mu mpera za Gashyantare 2022 yagizwe umutoza w’ikipe ya Dodoma Jiji FC.

Masudi usanzwe avugwaho imyitwarire idahwitse,yanyuze mu makipe atandukanye nka Rayon Sports,Bugesera FC,AS Kigali na Simba SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa