skol
fortebet

Masudi Djuma yatangaje ibintu ahora yibukira kuri Gangi bakinanye muri Rayon ubu urwaye bikomeye

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko atazibagirwa kapiteni we Gangi wamuyoboye muri Rayon Sports, bitewe n’uburyo yari azi kubana na buri wese ndetse na bimwe mu byemezo yajyaga afata. Gangi ubu ararwaye bikomeye.
Hategekimana Bonavunture uzwi nka Gangi, yaciye mu amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC utibagiwe ko yanagiriye akamaro ikipe y’igihugu Amavubi, ubu akaba mbere yo kurwara yarakiniraga ikipe ya Musanze FC, ubuzima bwe buri habi bitewe (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko atazibagirwa kapiteni we Gangi wamuyoboye muri Rayon Sports, bitewe n’uburyo yari azi kubana na buri wese ndetse na bimwe mu byemezo yajyaga afata. Gangi ubu ararwaye bikomeye.

Hategekimana Bonavunture uzwi nka Gangi, yaciye mu amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC utibagiwe ko yanagiriye akamaro ikipe y’igihugu Amavubi, ubu akaba mbere yo kurwara yarakiniraga ikipe ya Musanze FC, ubuzima bwe buri habi bitewe n’ikibyimba cyamufashe ku ijosi akaba arwariye mu ibitaro byo ku Gisenyi. Arasaba umuntu wese ufiite umutima w’urukundo n’impuhwe ko yamufasha akaba sha kw’ivuza agakira.

Gangi ubuzima bwe buri habi akeneye ubufasha bwawe

Masudi Djuma bakinanye mu ikipe ya Rayon Sports ndetse Gangi anamubereye kapiteni, avuga ko hari ibintu byinshi yibukira kuri uyu musore nko kuba ari umuntu uzi gufata ibyemezo kandi agakora akazi neza.

Yagize ati”ni umuntu wari ufite igihagararo, uzi gufata ibyemezo, ndibuka umunsi umwe ndi muri Rayon Sports tumaze hafi amezi 3 bataduhemba, icyo gihe yari kapiteni yahise afata icyemezo aravuga ngo ntidukina match bataduhembye, kandi abihagararaho nka kapiteni ariko baraduhembye turakina kandi dukina neza, ni umuntu uzi gukora akazi ke neza iyo ari mu kibuga aba azi ikimutwayemo.”

Masudi na Gangi bakinanye na muri Rayon Sports mu umwaka wa 2007.

Gira uruhare mu gutabariza Gangi wagiriye akamaro igihugu ubwo yakinaga mu ikipe y’igihugu, usangiza, usakaza(Sharing) ku abandi iyi nkuru. Niba hari icyo wumva wa mufasha wahamagara izi nimero z’umuntu umurwaje I Gisenyi 0722253230

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa