skol
Kigali

Masudi Irambona Djuma yagizwe umutoza wa Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2021

Umurundi Massoud Irambona Djuma yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports FC mu myaka 2 iri mbere aho ayigarutsemo nyuma yo kuyivamo mu mwaka wa 2017 ayihesheje igikombe cya shampiyona.

Nyuma y’imyaka 4 avuye muri Rayon Sports FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro nk’umutoza,umunyabigwi wayo Masudi Djuma Irambona ari kuganira nayo kugira ngo ayigarukemo

Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports,amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013.

Nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Azam yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2 kuri iriya tariki ari nayo yahereweho igikombe cya shampiyona 2016/2017,Masudi wari watsinzwe umukino umwe muri iyo shampiyona yahise yegura.

Icyo gihe yagize ati "Nibyo koko neguye ku mpamvu zange bwite , bivuze ko impamvu zanteye kubikora nzifite ku mutima ariyo mpamvu ntazitangaza.’’

‘’Ntago navuga ko ngiye burundu kuko muri Rayon Sports ni mu rugo,umwana mu rugo aragenda akagaruka.’’

Masudi yabaye umukinnyi w’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy’Amahoro. Nyuma yerekeje muri Simba SC ayivamo ajya muri AS Kigali.Yanatoje ikipe ya Bugesera FC.

Ku rundi ruhande,Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije muri AS Kigali FC aho agiye gufatanya na Nshimiyimana Eric mu gihe kingana n’umwaka.

Umutoza Ruremesha Emmanuel watozaga Gorilla FC yerekeje mu ikipe ya Mukura VS yigeze gutoza.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris...
23 October 2021 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0