skol
fortebet

Maurico Pochettino yahishuye abakinnyi 3 aha amahirwe yo gutwara Ballon d’Or batarimo ibihangange 2 atoza

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Paris Saint-Germain, Maurico Pochettino, yashyize ahagaragara abakandida batatu abona bafite amahirwe yo kwegukana igihembo cya Ballon d’or aho Lionel Messi ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda.

Sponsored Ad

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or uyu mwaka rwatangajwe ku wa gatanu ushize, aho N’Golo Kante na Jorginho begukanye igikombe cyaChampions League, bakina muri Chelsea, batsindiye igihembo cy’abakinnyi b’umwaka muri UEFA.

Pochettino yavuze ko yizera ko Messi ari we mukinnyi mwiza ku isi kandi ko agomba kwegukana iki gihembo, mu gihe Cristiano Ronaldo na Robert Lewandowski barangiza muri batatu ba mbere.

Abajijwe gutoranya uwo yaha igihembo cya Ballon d’Or uyu mwaka, Pochettino yabwiye El Partidazo de COPE mu ijoro ryo ku wa gatatu ati: “Ballon d’or igomba kujya kwa Messi nta gushidikanya. Nubwo kandi ntaba ntoza Messi, nakomeza kuvuga Messi. Ndasubiza n’umutima wanjye. Buri gihe mvuga uko mbyumva. Lewandowski yaba uwa kabiri, Cristiano Ronaldo wa gatatu. ”

Uzegukana iki gihembo azamenyekana mu kwezi gutaha ariko amahirwe menshi ari hagati ya Messi na Jorginho.

Uyu wahoze ari umutoza wa Tottenham yavuze kandi ko yizeye ko Paris Saint-Germain ishobora kumvisha Kylian Mbappé kuyigumamo nubwo akunda Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa