skol
fortebet

Maurizio Sarri yahishuye ukuntu yagowe no gutoza Cristiano Ronaldo muri Juventus

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Juventus, Maurizio Sarri yemeje ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo agoranye kumutoza kubera ko we aba afite intego ze bwite zitandukanye n’I’ikipe.

Sponsored Ad

Sarri yakoranye na Ronaldo umwaka umwe muri Juventus aho bombi batwaye igikombe cya Serie A ariko basezererwa rugikubita muri Champions League na Lyon byanatumye uyu mutoza yirukanwa asimburwa na Andrea Pirlo.

Sarri wari umaze igihe mu bushomeri nyuma yo kuva muri Juventus,yahishuye ko Cristiano Ronaldo yamunanije mu gukemura ibibazo by’imikinire byari mu ikipe.

Sarri yavuze ko Ronaldo yirebaho ku giti cye yaba mu gukora uduhigo n’ibindi bijyanye n’inyungu ze ntiyite ku ikipe muri rusange.

Uyu mutoza w’imyaka 62 yabwiye SportItalia ati “Gutoza Ronaldo ntabwo byoroshye mu bihe bitandukanye.Aba afite ibintu byinshi ndetse n’inyungu ze ku giti cye zishobora kugongana n’umupira.

Inyungu ziba zirenze izisanzwe,zirenze ikipe.Ndi umutoza ntabwo ndi umucungamari w’ikipe [manager].

Ronaldo azana imibare nyuma y’umwaka.Mu myaka ishize numvise byinshi ku bakinnyi numva bike ku makipe.”

Ronaldo bivugwa ko ashobora kuva mu ikipe ya Juventus gusa hari amakuru aherutse gutangazwa ko umuhagarariye Jorge Mendes yagiye kuganira n’iyi kipe ngo bongere amasezerano y’umwaka umwe.

Icyakora Juventus imurekuye yakunguka miliyoni 75 z’amapawundi ku mushahara yamuhembaga uri hejuru.

Sarri yagiriye inama Juventus yo kurekura Cristiano Ronaldo niba bashaka kubona abakinnyi 5 cyangwa 6 mu mwaka w’imikino utaha.

Abajijwe niba abona CR7 azaguma muri Juventus,yagize ati "Bizaterwa nibyo ikipe ishaka.Niba bashaka kuzigama umushahara bahitamo.Kuri njye numva nareka umukinnyi umwe kugira ngo mbone 6 banganya nawe umushahara."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa