skol
fortebet

Maurizio Sarri yateje impaka mu bakunzi ba ruhago kubera ibyo yavuze kuri Hazard

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza Maurizio Sarri yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no mu binyamakuru kubera ibyo yatangaje ko rutahizamu we Eden Hazard azatsinda ibitego 40 muri uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda ibitego 3 muri 4-1 Chelsea FC yaraye itsinze Cardiff City,Sarri yavuze ko Eden Hazard azatsinda ibitego 40 muri uyu mwaka w’imikino ibintu bitavuzweho rumwe na benshi kuko uyu musore atararenze ibitego 20 mu mwaka w’imikino.

Nubwo Hazard ari umukinnyi w’umuhanga,ntabwo aratsinda ibitego 30 mu mwaka w’imikino umwe ariko umutoza we yavuze ko abona azatsinda ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “Natekerezaga ko Hazard ari umukinnyi mwiza ku isi gusa ubu ndabyemeza ko ari we.Namubwiye ko ashobora gutsinda ibitego 40 mu mwaka w’imikino umwe ndetse akwiriye guhora hafi y’izamu nko muri metero 25.”

Sarri yatangaje ko Hazard yamera nk’abandi ba rutahizamu 2 Harry Kane na Mo Salah bakinana muri Premier League bashoboye kurenza ibitego 40 mu mwaka umwe.

Hazard yaraye atsinze ibitego 3 wenyine,afasha Chelsea gutsinda Cardiff ibitego 4-1,ndetse anayifasha gutsinda imikino 5 ya mbere ya premier League yikurikiranya, uyu mwaka.


Sarri yavuze ko Hazard azatsinda ibitego 40 muri uyu mwaka w’imikino

Ibitekerezo

  • None c wowe munyamakuruwe uvugango Eden hazard ntabwo ari umukinnyi wumuhanga,ubundi ubu uwakubaza abakinnyi batatu kw’isi babahanga ubona Eden yaza muri bangahe????ndibazako abo uvuga yaba Mo salah na Harry kane ntanumwe wafungura utugozi twinkweto zuyumugabo Hazard numuhanga kubarusha,so rero ibyo uyumutoza yavuze byashoboka kuko Dries Mertens bakinnana mukipe yigihugu yatsinze 35 muri Napoli kdi uyu nawe ari hasi ugereranije na Hazard. Sarri atoza abakinnyi gutsindibitego byinshi rwose bishobora kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa