skol
fortebet

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore we

Yanditswe: Sunday 17, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa ashyiraho,Wanda Nara, asa nkaho ari gushinja umugabo we Mauro Icardi ko yamuciye inyuma.

Sponsored Ad

Uyu munya Argentina w’imyaka 33,amereye nabi uyu mugabo we ukinira PSG kuko ku mbuga nkoranyambaga yahashyize ubutumwa buvuga ubuhemu bwa Icardi hanyuma ahagarika kumukurikira kuri Instagram.

Wanda yarakaye yandika mu cyesipanyoli,ati "Undi muryango wangije kubera indaya".Ubu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu bwatumyeabafana bahwihwisa kuri interineti.

Aba bombi bashakanye kuva mu 2014 kandi bafitanye abana babiri, Francesca na Isabella.

Ariko bahuye mu bihe bitavugwaho rumwe,kuko Nara ashinjwa kuba yaraciye inyuma uwahoze ari umugabo we Maxi Lopez,asambana na Icardi,bakinanaga muri Sampdoria icyo gihe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mugore wabyaye abana batanu ku bagabo 2,na we yagaragaye yemeza ko we Lopez bahoze babana bavuganye inshuro ebyiri mu kiganiro cya Live kuri Instagram.

Icyakora, uyu mugore ufite imisatsi y’umuhondo ntiyigeze yerekana uwamuciye inyuma uwo ari we kandi ntiyavuze izinana rimwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’aya magambo kubera uko Madamu Nara yitwaye ku isabukuru y’imyaka 28 ya Icardi.

Yanditse ati: "Imyaka icumi twizihiza isabukuru y’amavuko hamwe, inzozi nyinshi zarasohoye ndetse nizindi nyinshi ziri hafi gusohora, ngerageza kuguha ibyo nshoboye byose n’ibindi bigushimisha".

Mbere y’uko bashwana,Lopez yari inshuti nziza na Icardi, ndetse amutumira mu biruhuko hamwe na Nara wari umugore we, ndetse amuha ikaze mu rugo rwe igihe yazaga mu Butaliyani bwa mbere.

Lopez na Nara batandukanye muri 2013 nyuma y’amezi atandatu ahita ashyingiranwa na Icardi.

Ukwezi kumwe mbere y’uko bashyingiranwa, Icardi na Lopez bahanganye hagati yabo mu mukino waje kwitwa ’Wanda Derby’ ubwo Sampdoria yakinaga na Inter muri Serie A.

Ubwo amakipe yombi yasuhuzanyaga, Lopez yanze gusuhuza Icardi wari wamutwaye umugore.

Mu bihe byashize, Nara yagiye avuga cyane ku rukundo akunda Icardi.


Icardi ari kumwe n’umugore we Wanda uzwiho kugira imyitwarire igayitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa