skol
fortebet

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane muri PSG

Yanditswe: Saturday 23, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine niba ashaka gusubira i Paris Saint-Germain’, nk’uko amakuru aturuka muri Argentina abitangaza.

Sponsored Ad

Kimwe muri ibyo byifuzo nuko uyu rutahizamu yasabye umugore we gusiba konte ye ya Instagram.

Umubano w’aba bashakanye wajemo agatotsi ubwo byavugwaga ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yaryamanye n’umunyamideli ukomoka muri Arijantine, Maria Eugenia Suarez.

Wanda yemeje neza ko ari ’umugore wa gatatu’ mu mibanire yabo,ati: "Ibyabaye ni ibintu ntatangiye, ntatije umurindi kandi ntatumye bibaho."

Ntawe ushinja Icardi ko yaryamanye na Suarez, ariko bivugwa ko Icardi n’umugabo we bavuganye mu mwiherero kuri Telegram ndetse bahererekanya amashusho n’ubutumwa bw’amajwi.

Nk’uko umunyamakuru wo muri Arijantine, Yanina Latorre, abitangaza kuri televiziyo mu kiganiro Los Angeles de la Manana, Icardi yiteguye gusubira i Paris - ariko yahaye ibisabwa 4 Wanda kugira ngo abyemere.

Nkuko byatangajwe na AS, uyu mugabo w’imyaka 28 yifuza ko uyu mugore yafunga imbuga nkoranyambaga ze.

Ariko ibi byavuzwe nyuma y’uko uyu mugore ashyize kuri Instagram ifoto y’umuryango wose mu ’gucecekesha ibihuha’ byo gutandukana.

Wanda ifite abayoboke barenga miliyoni icyenda kuri Instagram.

Bivugwa ko Icardi yifuza kandi ko umugore we yakora gusa nk’umushakira amakipe gusa ntagire indi mirimo ajyamo

Ikindi cyifuzo cya kane bivugwa ko yifuza ko atazongera kugenda mu ndege ye yihariye wenyine batari kumwe.

Amakuru ataremezwa aturuka muri Arijantine aravuga ko uyu mukinnyi wifuzwa na Newcastle iherutse kugurwa n’abanya Saudi Arabia, yabwiye umugore we ko yiteguye kureka umupira niba byafasha mu kuzahura umubano wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa