skol

Mayweather yigaranzuye Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi binjije agatubutse kurusha abandi ku isi

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather uherutse gusezera uyu mukino ahaye isomo ry’ibipfunsi Umwongereza Connor McGreggor,niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi binjije agatubutse kuva muri Kamena 2017 kugera muri Kamena 2018, aho yigaranzuye Ronaldo wari umaze imyaka 2 aruyobora,nkuko byemejwe na Forbes.

Mayweather uherutse gusezera burundu ku mukino w’iteramakofe yahigitse ibihangange muri ruhago, Lionel Messi na Christiano Ronaldo wari umaze imyaka 2 aruyobora.

Mr Money niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi binjije agatubutse

Akayabo ka miliyoni 244,2 z’amayero yinjije kuva kuva muri Kamena 2017 kugera muri Kamena 2018,yagakuye ahanini ku murwano we wa nyuma yarwanye na Connor Mc Greggor wabaye umwaka ushize,ndetse no mu baterankunga no kwamamaza.

Ronaldo yasubiye inyuma

Cristiano Ronaldo yasubiye inyuma yisanga ku mwanya wa 3 inyuma ya Messi, kubera ko atabashijwe kongererwa umushahara mu ikipe ya Real Madrid nkuko byagendekeye Messi na Neymar.

Mayweather yakubise inshuro Cristiano Ronaldo na Messi

Uko bakurikiranye:

Ibitekerezo

  • Amafaranga atuma twese tubaho.Ikibabaje nuko iyo abantu benshi bakize,bibatera ibibazo byinshi nkuko Bible ivuga muli 1 Timote 6:9,ndetse bigatuma badasinzira (Umubwiriza 5:12).Ikindi kibabaje kurushaho,nuko gukira cyane bitatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu Yesu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ariko abantu ntabwo babikozwa.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Noneho bapfa,abanyamadini bakababwira ko bitabye imana.Mu gihe Bible ivuga ko upfuye aba agiye mu gitaka kandi aba atumva.Ntabwo wakitaba imana utumva.
    Ahubwo abantu bapfa baributse no gushaka imana bakiriho,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Tujye dukora kugirango tubeho,ariko twige neza Bible,dukorere imana tujya kubwiriza abantu nkuko Yesu yasize abidusabye twese muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Niko umuntu ashaka imana,wongeyeho kwirinda gukora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa