skol
fortebet

Mazimpaka Andre wavanye agahinda muri Rayon Sports yasinyiye Gasogi United ayihigira umuhigo

Yanditswe: Tuesday 28, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Andre Mazimpaka watandukanye na Rayon Sports mu ntangiriro z’uku kwezi,yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe azitwara neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020 nibwo ikipe ya Gasogi United yasinyishije Mazimpaka André amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Mazimpaka Andre wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezerano y’umwaka 1 ushobora kwongerwa."

Nyuma yo gusinyira Gasogi United,Mazimpaka yavuze ko intego ye ari uguharanira ubusugire bw’izamu rya Gasogi. Kubwe ngo arashaka gukuraho agahigo yakoze muri Rayon Sports akamara imikino hafi 18 atarinjizwa igitego.

Ati " Nkuko nabikoze muri Rayon Sports, nkamara imikino hafi 18 ntatsindwa igitego, nzi ko ubu ngubu mfite intego ikomeye cyane. Mfite intego byibuza yo kumara imikino 20 nta gitego ndatsindwa kandi ndabishoboye. "

" Dufite abatoza beza bazabidufashamo, dufite abakinnyi beza bahari, dufite ubuyobozi bwiza. Ubushake nibwo busigaye kandi ubushake ndabufite. Niyo ntego nihaye kandi niyo ntego nahaye n’ubuyobozi ko ngomba kumara imikino 20 ntatsinzwe igitego mu mikino 30 dukina muri Shampiyona yo mu Rwanda."

Mazimpaka Andre yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, gusa mumwaka w’imikino ushize ntiyorohewe kuko Rayon Sports yazanye Kimenyi Yves ahita atakaza umwanya ubanzamo.

Nyuma y’imyaka 2 yamaze afatira ikipe ya Rayon Sports, umunyezamu Mazimpaka Andre yahisemo gutandukana nayo kuwa 01 Nyakanga 2020 nkuko yabitangaje mu butumwa yageneye abakunzi ba ruhago.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mazimpaka mu magambo make yagize ati"twabanye neza mwarakoze."

Mazimpaka asanze muri Gasogi United umutoza Cassa Mbungo Andre na Alain Kirasa bamutozaga muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.

Mazimpaka André agiye guhanganira umwanya na Cuzuzo Gaël wazamukanye n’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ndetse na Mfashingabo Didier uherutse kugurwa muri Etoile de l’Est.

Abandi bakinnyi Gasogi yaguze barimo Iradukunda Jean Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est n’Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa