Mbappe ntiyakoze imyitozo na bagenzi be nyuma ya Virusi iri kuvugwa mu ikipe y’Ubufaransa
Yanditswe: Friday 14, Jun 2024

Rutahizamu Kylian Mbappe ntabwo yitabiriye imyitozo y’Ubufaransa nyuma y’uburwayi biri kuvuga ko bwadutse muri iyi kipe iri mu Budage.
Kapiteni w’Ubufaransa, ufite imyaka 25,n’umwe mu bakinnyi babiri basibye imyitozo yabereye i Paderborn - we na mugenzi we ukinira Bayern Munich Kingsley Coman.
Coman ntiyari ahari kubera uburwayi, mu gihe Mbappe yakoze imyitozo wenyine muri gym yitegura irushanwa rya Euro.
Nubwo hari ihumure ko Mbappe atigeze afatwa na virusi, imyitozo ye wenyine ntabwo ari imyiteguro myiza mbere y’umukino wabo wa mbere muri Euro 2024 bazahura na Austria i Dusseldorf ku wa mbere.
Abakinnyi benshi bahanganye n’ibicurane kuva iyi kipe yateranira mu Bufaransa mbere yo kujya mu Budage kwitegura Euro 2024.
Ousmane Dembele,wa Paris Saint-Germain, yatangaje ko yari yarwaye ariko yizeye ko abantu bose bazakira vuba.
Yavuze ati: "Njyewe meze neza cyane.
"Narwaye ibicurane mu cyumweru gishize kandi nari uwa mbere ariko ubu ndumva meze neza cyane.
"Ikipe imeze neza cyane. Abantu bose bazaba bameze neza mu minsi mike."
Umutoza Didier Deschamps nawe bivugwa ko yarwaye iyi virusi yibasiye Ubufaransa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *