Mbappe yagerageje gufasha Gana Gueye umerewe nabi n’abafana bamuziza kumuvuna
Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

Kylian Mbappe yagerageje kurengera mugenzi we w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Idrissa Gueye nyuma yo kwakira ubutumwa bumutuka azira ko yavunye mu myitozo uyu rutahizamu.
Gueye w’imyaka 32, yakandagiye by’impanuka Mbappe ku kuguru mu myitozo ndetse kugeza ubu uyu Umufaransa arashidikanywaho ku mukino wo kwishyura wa Champions League bafitanye na Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.
Nyuma yo kumenyekana ko yavunye Mbappe, Gueye yahise yakira ubutumwa bubi bw’amoko atandukanye ku mbuga (...)
Kylian Mbappe yagerageje kurengera mugenzi we w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Idrissa Gueye nyuma yo kwakira ubutumwa bumutuka azira ko yavunye mu myitozo uyu rutahizamu.
Gueye w’imyaka 32, yakandagiye by’impanuka Mbappe ku kuguru mu myitozo ndetse kugeza ubu uyu Umufaransa arashidikanywaho ku mukino wo kwishyura wa Champions League bafitanye na Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.
Nyuma yo kumenyekana ko yavunye Mbappe, Gueye yahise yakira ubutumwa bubi bw’amoko atandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Umugore wa Gueye Pauline w’imyaka 29, wahuye bwa mbere na Idrissa mu 2011, na we yibasiwe n’ubutumwa bwuzuye ibitutsi.
Uyu mukinnyi wa PSG, ufite abamukurikira 162.000 kuri Instagram, yatutswe bikomeye.
Mbappe yagerageje gufasha mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga kuko yashimangiye ko nta mutima mubi uri hagati yabo bombi.
Mbappe yakoresheje ifoto ye na Mbappe bombi bishimira igitego,yandikaho ngo: "Twese hamwe. Buri gihe. Iyi ni Paris."
Yanashyizeho kandi izina rya Gueye kuri iyo post ashyiraho udutima tw’urukundo iruhande rwaryo.
Mbappe yashyizwe mu ikipe ya PSG yerekeje i Madrid gusa kubera ikibazo cy’imvune yagize muri iyo myitozo ashobora kudakina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *