Ku wa mbere, Kylian Mbappe yanze kwifotozanya n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, kubera impaka zishingiye ku burenganzira bwe bwo gucuruza isura ye zikomeje kwiyongera.
Mbappe wegukanye igikombe cyi’si yanenzwe na benshi kubera imyitwarire ye muri uyu mwaka w’imikino, amezi make nyuma yo gusinyana amasezerano mashya na PSG.
Byari byitezwe ko azerekeza muri Real Madrid mbere yo gusinya ayo masezerano mashya, bivugwa ko yamuhaye imbaraga zikomeye kugeza no ku buyobozi bw’ikipe.
Muri uyu mwaka (...)

Muri uyu mwaka w’imikino yashwanye na Neymar, mu gihe Lionel Messi we we atigeze yishimira cyane imyitwarire y’uyu mugenzi we.
Uyu musore wimyaka 23 ashobora kwibagirwa ibyo yanyuzemo mu ikipe ye ahubwo akibanda muk witegura igikombe cy’isi kizakinwa mu Gushyingo.
Nk’uko L’Equipe ibitangaza, uyu wahoze akinira Monaco yanze kujya mu ifoto y’ikipe y’igihugu, kubera impaka zishingiye ku burenganzira bw’o gucuruza isura ye.
Amakuru avuga ko iki atari ikibazo cyerekeye amafaranga, cyangwa ubugugu, ahubwo ko ari ikijyanye no kugenzura icyo isura ye izakoreshwa n’amakompanyi azayikoresha.
Bivugwa ko Mbappe yatangiye kwamagana kompanyi zimwe na zimwe muri Werurwe kandi ashaka kuganira na FFF ariko ntibirakunda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *