skol
fortebet

Mbappé yihanangirije umusenateri wa Paraguay wamwibasiye amuziza inkomoko ye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Mbappé yihanangirije umusenateri wa Paraguay wamwibasiye amuziza inkomoko ye

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yamaganye bikomeye umusenateri wo muri Paraguay Celeste Amarilla, amushinja kuvuga amagambo arimo ivangura no gutesha agaciro inkomoko ye ndetse n’uburere bwe.

Ibi byabaye nyuma y’uko Paraguay isezerewe n’u Bufaransa mu mukino wa kimwe cya munani cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi, Amarilla agashyira ubutumwa ku rubuga rwa X bunengwa nk’uburimo ivangura.

Mu gusubiza, Mbappé yavuze ko Amarilla ari "umuntu uteye isoni kandi udakwiriye inshingano arimo."

Yagize ati: "Ntabwo uhagarariye Paraguay, igihugu cyagaragaje ubutwari, umutima n’icyubahiro muri iri rushanwa. Amagambo yawe y’ivangura yatumye abantu bibagirwa urugendo rwiza rw’ikipe yanyu, ahubwo basigara bibuka amagambo ateye isoni wavuze."

Yakomeje avuga ko atazigera yemera ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza urwango n’ivangura.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) na ryo ryamaganye ayo magambo, ritangaza ko rigiye kuregera Amarilla inzego z’ubutabera.

Mu itangazo ryaryo, FFF ryavuze ko ayo magambo "atemewe kandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko", rihamya ko rizageza ikirego ku bushinjacyaha kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.

Ryashimangiye ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bahagarariye igihugu cyabo kandi ko kubatuka ari ugutuka u Bufaransa bwose.

Mbappé yafashije u Bufaransa kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo gutsinda penaliti yatanze intsinzi muri uwo mukino, aho buzahura na Maroc mu mukino utaha.

Aya magambo ya Amarilla aje akurikira ay’uwahoze ari umunyezamu wa Paraguay, José Luis Chilavert, na we wari wavuze mbere y’umukino ko Paraguay igiye guhura "n’ikipe y’Abanyafurika”, amagambo na yo yamaganwe nk’arimo ivangura.

Perezida wa FFF, Philippe Diallo, yavuze ko Chilavert yavuze amagambo anyuranyije n’indangagaciro z’umupira w’amaguru zirimo kubahana, ubuvandimwe no kugira ubudasa.

Yagize ati: "Nubwo Chilavert yigeze kuba umunyezamu ukomeye, amagambo yavuze aratesha agaciro izina yubatse kandi ntiyakagombye kwihanganirwa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa