Mbere y’uko Arsenal ihura na Totenham yongeye kuvunikisha umukinnyi ngenderwaho
Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yongeye kujya mu ihurizo nyuma y’imvune nyinshi afite zirimo iya myugariro w’Umutaliyani Riccarido Calafioli hiyongereyeho Kapiteni we Martin Odigard.
Ibi bibaye mbere y’uko ikipe ya Arsenal ifite umukino ukomeye aho nyuma y’imikino y’Ibihugu , tariki 15 Nzeri 2025 igomba kwerekeza kukibuga cya Tottenham Hostspur Stadium ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Bwongereza.
Umunya-Norway Martin Odegard yavunikiye mu mukino wa baye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 9 Nzeri aho ikipe y’Igihugu ya Norway yakirag ikipe y’Igihugu ya Austria.
Ni umukino warangiye Norway itsinze ibitego 2-1,aho ku munota wa 9 Myhre yafunguye amazamu kuruhannda rwa Norway , kiza kwishyurwa na Sabittzer ukinira Austria ku munota wa 37.
Ku munota wa 68 nibwo Odegard yagize imvune asohoka mu kibuga aho yasimbuwe na Thorstvedt.
Ku munota wa 80 Erling Haaland yatsinze igitego cya kabiri cya Norway umukino urangira ari ibitego 2-1.
Kugeza ubu ikipe ya Arsenal ifite abakinnyi 6 bari mu mvune barimo Gabriel Jusus,Kieran Tierney,Mikel Marino,Takehilo Tamiyasu, Riccarido Carafiori ndetse hiyongereyeho Kapiteni Martin Odegard.
Undi mukinnyi utazagaragara ku mukino Arseanal ifitanye na Tottenham ni Declan Rice wabonye ikarita itukura ku mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona banganyijemo na Braghton 1-1.
Arsenal ifite amanota 7 mu mikino 3 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Bwongeraza English Premier Legue.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *