Menya icyo Amavubi asabwa kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’isi 2026
Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0 cya Jojea Kwizera, yongera kuyobora Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 n’amanota arindwi.
Nyuma y’imikino ine, u Rwanda ruyoboye Itsinda C ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Bénin, Zimbabwe na Lesotho.
Amavubi afite amanota arindwi anganya n’amakipe ya Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria ikagira amanota atatu mu gihe Zimbabwe ifite amanota abiri.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, muri Nyakanga, ibihugu 54 bya Afurika byagabanyijwe mu matsinda icyenda y’amakipe atandatu, aho amakipe ya mbere azahita abona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Amakipe ane meza yabaye aya kabiri, azahura hagati yayo muri shampiyona ntoya, ibaye iya mbere abe ari yo ibona itike yo gukina kamarampka mpuzamigabane izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 48 arimo icyenda cyangwa 10 ya Afurika mu gihe uyu mugabane wari usanzwe uhagararirwa n’ibihugu bitanu gusa mu makipe 32.
Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wakinwe mu Ugushyingo 2023, mu gihe imikino yo gushaka itike izarangira mu Ugushyingo 2025.
Nyuma yo gutsinda Lesotho igitego 1-0, Amavubi aragera i Kigali saa Mbiri n’iminota 50 z’ijoro.
Imikino y’umunsi wa 5 izakurikiraho kuwa 17/3/2025
Rwanda v Nigeria
Zimbabwe v Benin
South Africa v Lesotho
Imikino y’umunsi wa 6 kuwa 24/3/2025
Benin v South Africa
Nigeria v Zimbabwe
Rwanda v Lesotho
Urutonde:
1. Rwanda 7pts (2)
2. SouthAfrica 7pts (1)
3. Benin 7pts (1)
4. Lesotho 5pts (1)
5. Nigeria 3pts (-1)
6. Zimbabwe 2pts (-4)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *