skol
fortebet

Messi arakinira umukino wa mbere PSG imwitezeho byinshi,Real Madrid iha ntarengwa PSG

Yanditswe: Sunday 29, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru,Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé bose bashyizwe muri 22 ba Paris St-Germain (PSG) ku mukino wa shampiyona ya Ligue 1 uyihuza na Reims kuri iki cyumweru saa mbili na 45 z’ijoro (20h45).

Sponsored Ad

Messi ntabwo arakinira iyi kipe kuva yayigeramo muri uku kwezi, nyuma yo kuva muri Barcelona kontaro ye imaze kurangira.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Argentina aheruka gukina ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa karindwi ubwo yafashaga ikipe y’igihugu cye gutsinda Brazil ku mukino wa nyuma wa Copa America.

Uwo mukino ni na wo rutahizamu Neymar Jr w’Umunya-Brazil aheruka gukina.

Avuga kuri Messi w’imyaka 34, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere y’umukino, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yagize ati:

"Afite umurava [ishyaka] mwinshi".

"Ni umunyamwuga ukomeye urimo kumenyerana byihuse cyane na bagenzi be bashya bakinana n’imikorere mishya".

Rutahizamu Mbappé w’Umufaransa na we ari mu ikipe yo ku mukino wo kuri iki cyumweru, nubwo hari ibyavuzwe kuri ejo hazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 22.

Real Madrid irimo irashaka kugura Mbappé mbere yuko igihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi kirangira ku wa kabiri, tariki 31 y’uku kwezi kwa munani, saa sita z’ijoro zo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Real Madrid yabwiye PSG ko idashaka gukomeza gutegereza imyanzuro yayo bityo ko nibigera kuri uyu wa Mbere itarafata umwanzuro irahita ifunga dosiye yo gushaka Mbappe.

Real Madrid yahaye PSG miliyoni 170 z’amayero yongeraho izindi 10 nk’inyongera igihe azaba yitwaye neza ariko ntabwo yasubije.

Real Madrid iracyarwana no kwegukana Mbappe ariko irabizi ko PSG nibyanga izategereza mu mpeshyi itaha ikazamubona ku buntu cyane ko amasezerano ye azaba arangiye.

Mbappe arifuza gukinira Real Madrid ndetse yanabimenyesheje PSG ariko ubuyobozi buvuga ko butifuza kumurekura.

Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko Real Madrid yabwiye PSG ko nibirenga kuri uyu wa mbere nta gisubizo ihawe irahita ihagarika gushaka uyu mukinnyi ikoreshe abo ifite.

Mbappe nawe ngo yasabye ko umwanzuro uba wafashwe bitarenze kuri uyu wa mbere saa saba z’amanywa kugira ngo ajye mu ikipe y’igihugu azi uko gahunda zimeze.

Perezida Florentino Perez arashaka ko amakipe yombi yumvikana vuba cyangwa azategereze mu kwezi kwa mbere kugira ngo yumvikane na Mbappe imbanzirizamasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa