Kubera umubano ukomeye uri hagati ya Cesc Fabregas na Lionel Messi,abagore babo babasabye ko bareba uko bakongera guhurira mu ikipe imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nkuko mu myaka ishize bakinannye muri FC Barcelona.
Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru uri mu ba mbere ku isi mu gutangaza amakuru yihishe witwa Guillem Balague, nuko abagore b’aba bakinnyi babasabye ko nk’inshuti bazakinana mu ikipe imwe muri Amerika cyane ko bose bari kugenda bagana ku musozo w’umwuga wabo.
Lionel Messi yigeze guhishura ko yifuza kuzakina muri Amerika muri shampiyona y’aho yitwa Major Ligue Soccer ndetse na Cesc Fabregas uri hafi gusoza amasezerano muri AS Monaco nawe nta kabuza ko yakwifuza kwerekeza muri iki gihugu gitanga agatubutse ku bakinnyi bakuze.
Guillem Balague yabwiye CBS Sports ati “Cesc Fabregas arashaka kujya gukina muri MLS.Umugore wa Cesc Fabregas, Daniella Semaan n’uwa Lionel Messi n’inshuti cyane ndetse bamaze gusaba abagabo babo kuzakinana muri Amerika.
Ntabwo tuzi ibizaba kuko Cesc Fabregas aracyari muri AS Monaco ariko iki ni kimwe mu bintu biri mu mutwe w’aba bakinnyi bombi.”
Messi n’umugore we Antonela Roccuzzo bashobora kuva I Catalonia mu mpeshyi kuko ikipe ya FC Barcelona itakiri ku rwego rwabasha kumuhesha igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane ko ashaka icya nyuma.
Nyiri ikipe ya Inter Miami,David Beckham,mu minsi ishize yatangaje ko yifuza kuzagura Lionel Messi agakina mu ikipe ye mu myaka iri imbere.
Messi na Fabregas banganya imyaka 33,bamenyanye ubwo bari abana bato biga mu ishuri rya ruhago rya La Masia ndetse baje no kongera gukinana muri FC Barcelona.
Abagore b’aba bakinnyi nabo babanye inshuti magara ariyo mpamvu bifuza ko abagabo bakongera guhurira mu ikipe imwe bigakomeza ubucuti bwabo.
Bari kumwe muri FC Barcelona kuva muri 2011-2014,Messi na Fabregas batwaye ibikombe 4 birimo La Liga 2012-13.
Abagore babo babasabye kuzakina mu ikipe imwe muri MLS
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *