skol

"Messi ntabwo aduteye ubwoba"-Abakinnyi b’Ubufaransa biyemeje kubabaza Argentina

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022

featured-image

Abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa "Les Bleus" batangaje ko batiteguye guha umwanya wo kwishima Lionel Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina,kuko ngo bashaka gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.
Nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 2-0 bakagera ku mukino wa nyuma,abakinnyi b’Ubufaransa batangaje ko ku cyumweru biteguye gutsinda Argentina bakegukana igikombe cyisi.
Myugariro Hernandez yabwiye RAI Sport ati: “Gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi wikurikiranya ni (…)

Abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa "Les Bleus" batangaje ko batiteguye guha umwanya wo kwishima Lionel Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina,kuko ngo bashaka gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.

Nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 2-0 bakagera ku mukino wa nyuma,abakinnyi b’Ubufaransa batangaje ko ku cyumweru biteguye gutsinda Argentina bakegukana igikombe cyisi.

Myugariro Hernandez yabwiye RAI Sport ati: “Gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi wikurikiranya ni byiza.Tuzakora cyane kugira ngo dutware igikombe.Ubu tugomba gutekereza umukino wa nyuma.Ndananiwe ariko ni byiza gutsinda umukino wa 1/2.

Reka turuhuke twitegure ku cyumweru.Messi ntabwo aduteye ubwoba.Argentina ni ikipe nziza ariko dufite akazi tugomba gukora."

Uyu yunganiwe na rutahizamu, Olivier Giroud,wabwiye The Athletic ati: “Messi ni umukinnyi w’igitangaza ariko ntabwo tuzamureka ngo yishimire ijoro ryiza ashobora kugira.

Turashaka gutsinda umukino tugatwara igikombe cy’isi kandi tuzakora ibishoboka byose tumuhagarike.Ntabwo Messi ariwe wenyine ukinira iriya kipe.Bafite abandi bakinnyi beza mu ikipe niyo mpamvu bakomeye."

Ubufaransa nibwo bwatwaye igikombe cy’isi giheruka muri 2018 ndetse n’uyu mwaka bagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru cyane nubwo babuze abakinnyi bakomeye cyane barimo Kante,Pogba,Benzema,Nkunku,Maignan,Lucas Hernandez,

Ubufaransa burabizi ko Messi watwaye Ballon d’Or ataratwara igikombe cy’isi bityo bagomba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bamuhagarike.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru saa kumi n’imwe kuri stade Lusail.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa