skol

Messi yafashije Inter Miami kubona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe: Friday 20, Jun 2025

featured-image

Igitego cya Lionel Messi cyafashije Inter Miami gutsinda FC Porto ibitego 2-1 ibona intsinzi ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wari umukino utegerejwe cyane kuko ubanza, iyi kipe yo muri Amerika yari yanganyije na Al Ahly yo mu Misiri ubusa ku busa bityo yasabwaga gutsinda kugira ngo igire icyizere cyo kuzakomeza mu Itsinda A.

Ikipe yo muri Portugal yatangiye umukino neza, bidatinze ku munota wa munani gusa yabonye penaliti.

Yinjijwe neza na Samu Aghehowa atsinda igitego cya mbere cya FC Porto.

Yakomeje gusatira bikomeye kuko muri iki gice Inter Miami yarushwaga bigaragara.

Ku munota wa 35, Gabri Veiga yateye ishoti rikomeye,umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Igice cya mbere cyihariwe na FC Porto cyarangiye yatsinze Inter Miami igitego 1-0.

Iyi kipe yo muri Amerika yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, bidatinze ku munota wa 47, Telasco Segovia yishyuye igitego cya mbere ku mupira wahinduwe neza imbere y’izamu na Marcelo Weigndat.

Iyi kipe yakomeje gukina no gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri.

Lionel Messi yazamukanye umupira yihuta bamutegera hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi atanga coup franc yari ahantu heza.

Yinjijwe na Messi watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54, Inter Miami iyobora umukino.

Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka n’icya gatatu ariko uburyo bwabonwaga na Luis Suarez na Allende ntibubyare umusaruro.

Nyuma yo gukora impinduka zitandukanye, iyi kipe yo muri Portugal yatangiye kongera gusatira mu minota 20 ya nyuma ariko ab’inyuma ba Inter Miami bakabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Inter Miami yatsinze FC Porto ibitego 2-1 ibona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe kuko ubanza yari yanganyije na Al Ahly ubusa ku busa.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Palmeiras yatsinze Al Ahly yo mu Misiri ibitego 2-0.

Inter Miami izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025 ikina na Palmeiras

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa