skol
fortebet

Messi yahetse Argentina ayigeza mu Burusiya Sanchez ananirwa gufasha Chile

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yafashije ikipe ya Argentina kwerekeza mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine ikipe ya Ecuador mu gihe akababaro ari kose ku banya Chili babuze itike ibajyana mu Burusiya nyuma yo kunyagirwa na Brazil Ibitego 3-0. Ikipe ya Argentina yagiye gukina na Ecuador iri ku mwanya wa 6 utayemereraga kwitabira iki gikombe cy’isi ndetse no kuba yajya mu mikino ya kamarampaka,babifashijwemo na kizigenza Messi baje kwigaranzura iyi Ecuador baherukaga gutsindira mu (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yafashije ikipe ya Argentina kwerekeza mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine ikipe ya Ecuador mu gihe akababaro ari kose ku banya Chili babuze itike ibajyana mu Burusiya nyuma yo kunyagirwa na Brazil Ibitego 3-0.

Ikipe ya Argentina yagiye gukina na Ecuador iri ku mwanya wa 6 utayemereraga kwitabira iki gikombe cy’isi ndetse no kuba yajya mu mikino ya kamarampaka,babifashijwemo na kizigenza Messi baje kwigaranzura iyi Ecuador baherukaga gutsindira mu rugo mu mwaka wa 2001 bayitsinda ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Lionel Messi mu gihe kimwe rukumbi cya Ecuador cyatsinzwe na Romario Ibarra.

ku isegonda 36 Romario Ibarra yafunguye amazamu mazeibibazo bitangira kuvuka kuri Argentina yaherukaga kubura mu gikombe cy’isi mu mwaka wa 1970,gusa bidatinze nibwo ku munota wa 11 Messi yishyurirag Argentina aza gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 18 ndetse igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri,Messi yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 62 maze Messi na bagenzi be bakatisha itike yo kwerekeza mu burusiya umwaka utaha nubwo umutoza Sampaoli yari yakoze impinduka mu ikipe ibanzamo aho yabanjemo Romero; Mercado, Mascherano, Otamendi; , Perez, Salvio Biglia, Acuna; Messi, Benedetto (Icardi 77), Di Maria (Paredes 84).

Ku wundi mukino wari utegerejwe ni uwahuje ikipe ya Brazil na Chile aho abasore ba chile bananiwe kwihagararaho maze banyagirwa na Brazil ibitego 3-0 byatisnzwe na Paulinho ku munota wa 52,Gabriel Jesus ku munota wa 57 mu gihe ku munota wa 90 Gabriel Jesus yongeye kubabaza abanya chili atsinda igitego cya 3 bituma iyi kipe ya chili irangiza ku mwanya wa 6 ibura amahirwe yo kwerekeza mu Burusiya.

Rutahizamu Uruguay yatsize Bolivia 4-2 harimo 2 bya Luis Suarez, maze yerekeza mu gikombe cy’Isi iri ku mwanya wa 2 mu gihe Colombia na Peru zanganyije 1-1 bituma iyi Peru irangiza ku mwanya wa 5 aho izahura na New Zealnd yo muri Oceania mu mukino wa kamarampaka.

Amakipe amaze kubona itike ni 23 arimo Uburusiya (buzakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri, Nigeria, Portugal, Ubufaransa Uruguay, Panama, Argentine na Colombia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa