skol
fortebet

Messi yasubije Mbappe uheruka kuvuga ko Euro irusha gukomera Igikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Lionel Messi yanyomoje Kylian Mbappe bahoze bakinana,uheruka kuvuga ko igikombe cy’Uburayi,Euro gikomeye kurusha Igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yemeje ko iri rushanwa ry’iburayi ridakomeye cyane, kuko rititabirwa n’amakipe menshi yatwaye igikombe cy’isi yo muri amerika y’amajyepfo.

Mbere ya Euro 2024 izabera mu Budage, Mbappe yavuze ko iri rushanwa ryo ku mugabane w’Uburayi ’rikomeye kurusha Igikombe cy’isi,’ ariko Messi ntiyemeranya n’icyo gitekerezo cy’uwahoze ari mugenzi we wa PSG.

Messi yatangarije ESPN Argentine ati: "Nibyo,buri wese aha agaciro irushanwa ry’iwabo.Nibyo Euro ni ingenzi kandi ifite amakipe meza ariko ntibamo Argentina yatwaye ibikombe by’isi bitatu,Brazil yatwaye bitanu,Uruguay yatwaye bibiri.

Hari ibihugu byinshi byatwaye igikombe cy’isi bitayikina bityo ntiwavuga ko ariryo rushanwa rikomeye.

Amakipe meza akina mu gikombe cy’isi,kiba kirimo abatwaye ibikombe by’isi byose. Hari impamvu abantu bose bifuza gutwara igikombe cy’isi."

Ibi Messi yabivuze mbere y’uko igihugu cye gitangira imikino ya Copa America.

Argentina ya Messi niyo yatwaye Copa America iheruka nyuma yo gutsinda Brazil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Ubufaransa bwa Mbappe burashaka gutwara Euro nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi cya 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa